Haiti: Abantu 18 baburiye ubuzima mu gitero cyibasiye gereza nkuru

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abantu 18 baburiye ubuzima mu gitero cyibasiye gereza nkuru y’umurwa mukuru w’igihugu cya Haiti, Port-au-Prince. Ni igitero cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aho rimwe mu matsinda ateza umutekano muke muri iki gihugu, ariryo rishinjwa kugaba ibitero kuri iyo gereza mu rwego rwo gutorokesha abayifungiyemo, amakuru avugwa yemeza ko imfungwa zirenga ibihumbi 350 zatorotse, mu gihe iyi gereza ifungiyemo abagera ku 4000.

Mu batorotse harimo abarwanyi bamwe mu matsinda y’ubugizi bwa nabi akomeye muri iki gihugu harimo n’abashinjwaga kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Juvenal Moïse, wishwe asanzwe iwe, muri Nyakanga, 2021.

Igipolisi cya Haiti cyasabye abapolisi ndetse n’abasirikare bafite imodoka n’imbunda kuza kubafasha kurinda iyi gereza kugira ngo n’abasigaye badatoroka.

Kuva kuwa Kane w’icyumweru gishize mu murwa mukuru, Port-au-Prince, harimo kugaragara imvururu zikomeye zikozwe n’amatsinda y’abagizi ba nabi bavuga ko bashaka ko Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, yava ku butegetsi ngo kubera ko ntacyo akora.

Ibi bibaye mu gihe kandi amahanga arimo kwiyegeranya kugira ngo yohereze muri Haiti abapolisi n’ingabo bajya gufasha iki gihugu gucunga umutekano w’umurwa mukuru, Port-au-Prince.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:06 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe