APR HC yikuye mu irushanwa Nyafurika ryatangiye muri Algeria mu mujyi wa Oran.
Intandaro y’uku kuvamo ni uko abakinnyi bamwe bananiwe kugera muri Algeria bagaruka mu Rwanda.
Abakinnyi bane ni bo bonyine bashoboye kugera muri Algeria, abandi 10 bagarutse mu Rwanda.
Aba bagarutse mu Rwanda bari kunyura i Dubaï, ariko basanga ikibuga cy’indege kirafunze kubera imyuzure yibasiye Dubaï.
Indege barimo ya Rwandair yageze mu kirere cya Dubaï ku wa 3 w’iki cyumweru taliki ya 17, ibwirwa ko igomba gukomereza i Doha muri Qatar kubera imyuzure.
Aba bakinnyi 10 bageze Doha babura indege ibakomezanya muri Algeria, biba ngombwa ko Rwandair ibagarura mu Rwanda.
Abandi 4 n’abatoza babiri banyuze muri Turukiya, Istanbul, ni bo bashoboye kugera muri Algeria kandi ntibakina irushanwa ari bane gusa, byabaye ngombwa ko APR Handball Club itarikina.
Imikino yabanje kwimurwa ngo APR HC ihagere ariko byarangiye habuze ubundi buryo.