Handball: U Rwanda rwatsinzwe na RDC rusezererwa muri CAN

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Handball yongeye gutsindwa umukino wa kabiri mu irushanwa ry’igikombe cya Afrika riri kubera i Cairo mu Misiri ruhita rusezererwa.

Umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinzwe na RDC ibitego 38 kuri 20. Uyu mukino wakurikiranywe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza , wari wabanje kuganira n’iyi kipe mbere y’umukino agasaba abakinnyi gushyiramo imbaraga bagatsinda.

U Rwanda rusigaje umukino umwe wo mu itsinda ruzakina na Zambia, uzaba ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2024. Nyuma y’imikino yo mu matsinda, u Rwanda na Zambia bizinjira mu makipe yo gushaka imyanya myiza, ahura n’andi makipe 6 nayo atabonye itike ya ¼ mu yandi matsinda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe