Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Handball yongeye gutsindwa umukino wa kabiri mu irushanwa ry’igikombe cya Afrika riri kubera i Cairo mu Misiri ruhita rusezererwa.
Umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinzwe na RDC ibitego 38 kuri 20. Uyu mukino wakurikiranywe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza , wari wabanje kuganira n’iyi kipe mbere y’umukino agasaba abakinnyi gushyiramo imbaraga bagatsinda.
U Rwanda rusigaje umukino umwe wo mu itsinda ruzakina na Zambia, uzaba ku cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2024. Nyuma y’imikino yo mu matsinda, u Rwanda na Zambia bizinjira mu makipe yo gushaka imyanya myiza, ahura n’andi makipe 6 nayo atabonye itike ya ¼ mu yandi matsinda.
- Advertisement -
Ubwanditsi