Hari abafatanwa amasasu bakavuga ko ari ubwirinzi bw’imyuka mibi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rugaragaza ko mu myaka 5 ishize abantu 92 bamaze gukurikiranwa ku byaha birimo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri Aya ma Dosiye 92 yakozweho iperereza kuva muri 2019 RIB ivuga ko Dosiye 35 bari bafatanwe Grenade, 34 bari batunze amasasu, amadosiye 12 ni abari bafite igice cy’imbunda kibikwa mo amasasu kizwi nka Magazine mu gihe 10 Ari bo bari bafite imbunda.

Umugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry avuga ko akenshi ngo izi mbunda usanga zaranashaje abantu barazibitse zihambiriye. RIB igaragaza ko hari n’abafatanwe intwaro zirimo n’izidafite ikindi wazikoresha ubaye uzifitzle zonyine. Izi zirimo nka Magazine “ububiko bw’amasasu”.

- Advertisement -

Umuvugizi wa RIB akemeza ko hari abagiye bagaragaza ko bazitunze batagamije kugira izindi bazikoresha ahubwo ngo bafite imyumvire ko Ari ubwirinzi bw’imyuka mibi. Dr Murangira Ati ” Mu bo twaganiriye bakuriranweho ibyaha,  hariho abagifite ya myumvire. Imyumvire ngo yo gutunga isasu cyangwa kurigendana ukumva Ari mu buryo bw’ubwirinzi, bafite imyumvire ngo by’imyuka mibi ngo ufite umuriro ngo nta myuka mibi yagufata. Fire Against Fire. Hariho n’utambuka wamusaka ugasanga afite isasu rimwe mu ikofi wamubaza uti iri sasu uritunzemo icyi?ngo Oya ngo ni ibwirinzi ubu nta myuka mibi yantera ngo kubera ko mfite isasu. Isasu rivuga umuriro.”

Mu Rwanda uburenganzira bwo kugendana imbunda uretse izigenewe inzego z’umutekano, n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, butangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’ubuyobozi bukuru bwa Police y’igihugu. Iri ni itegeko ryavuguruwe mu 2018 rihindura iryo mu 2009. Iri tegeko ryemerera abasivile gutunga imbunda rinagena inzira ukeneye gutunga imbunda akwiriye guca mo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:45 am, Dec 24, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe