Hatangajwe amatariki ‘YouthConnect Africa 2024’ izaberaho

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe, hatangajwe amatariki Ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko rizwi nka ‘YouthConnekt Africa’ rizaberaho uyu mwaka, ni uguhera tariki ya 8 kugeza 10 Ugushyingo 2024, iri huriro rikaba rizabera i Kigali mu Rwanda.

Insanganyamatsiko y’iri huriro muri uyu mwaka ni ‘Kubona imirimo ku rubyiruko binyuze mu guhabwa ubumenyi bujyanye no guhanga ibishya’.

YouthConnekt Africa iheruka yabereye i Nairobi muri Kenya mu Kuboza umwaka ushize. Kugeza ubu ibihugu 32 nibyo bimaze kuba abanyamuryango b’iri huriro, rikaba ryaratangiriye mu Rwanda muri 2012 mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’Afurika gutera imbere.

Iri huriro ryatangiye ari ‘YouthConnect Rwanda’ ariko n’ibindi bihugu by’Afurika byagiye bibona akamaro karyo ko guteza imbere urubyiruko kugeza aho ibihugu bigera muri 32 bimaze kuriha ikaze, kandi hari n’ibindi bishaka kubitangiza muri ibyo bihugu.

YouthConnekt Africa ifite intego zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Binyuze muri YouthConnekt hahanzwe imirimo mishya isaga 36,000, ibyara abasaga 24,000 bavugira bakanafasha abatishoboye n’abaharanira iterambere rusange bagera kuri miliyoni enye.

Mu myaka 12 ishize, YouthConnekt yashoye agera kuri miliyari 2.5 Frw mu bikorwa by’ubucuruzi by’urubyiruko birenga 2000, ndetse ibi bikaba byarongereye agera kuri miliyari 5 Frw mu bukungu bw’u Rwanda.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *