Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko umwami Charles III yasanganywe indwara ya Cancer, akaba yahise atangira kwitabwaho, ku buryo yabaye ahagaritse inshingano zatumaga agaragara mu ruhame.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingoro y’umwami kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, nyuma y’iminsi mike Charles III ajyanywe mu bitaro kuvurwa Prostate.
Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa cyo kuvurwa giherutse kuba ari cyo cyagaragaje ko arwaye Cancer, gusa ntihatangazwa ubwoko bw’iyi ndwara. Risoza rivuga ko umwami yifuje gusangiza abantu iby’iyi ndwara bamusanzemo, mu rwego rwo kwirinda ko havuka ibihuha n’amakuru atari yo, kandi ko binahumuriza abandi bose ku Isi barwaye indwara ya Cancer.
- Advertisement -
Ubwanditsi