Impamvu umwami w’u Bwongereza atazongera kugaragara mu ruhame vuba

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko umwami Charles III yasanganywe indwara ya Cancer, akaba yahise atangira kwitabwaho, ku buryo yabaye ahagaritse inshingano zatumaga agaragara mu ruhame.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingoro y’umwami kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, nyuma y’iminsi mike Charles III ajyanywe mu bitaro kuvurwa Prostate.

Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa cyo kuvurwa giherutse kuba ari cyo cyagaragaje ko arwaye Cancer, gusa ntihatangazwa ubwoko bw’iyi ndwara. Risoza rivuga ko umwami yifuje gusangiza abantu iby’iyi ndwara bamusanzemo, mu rwego rwo kwirinda ko havuka ibihuha n’amakuru atari yo, kandi ko binahumuriza abandi bose ku Isi barwaye indwara ya Cancer.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:54 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe