Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso cya Jenoside.
Muri Werurwe 2022 nibwo Mugimba, wahoze ari umukozi wa Banki nkuru y’u Rwanda yakatiwe. Urukiko rwavuze ko Mugimba yayoboye inama y’ikiswe ‘comité de crise’ muri Mata (4) 1994 yabereye iwe mu rugo yakorewemo urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa. Mu kwiregura Mugimba wahoze kandi ari umunyamabanga w’ishyaka CDR, yavuze ko ibyo aregwa ari ibihimbano by’abashaka kwigarurira imitungo ye.
Jean Baptiste Mugimba yafatiwe mu Buholandi yoherezwa mu Rwanda mu 2016, yaburanye ahakana ibi byaha kandi yahise ajuririra icyo gihano.
Mu bujurire avuga ko Urukiko rwahaye agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abo we atemera no kuvuguruzanya no kunyuranya kw’abatangabuhanya.