Hazirikanwe ku nshuro ya 27 ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Tariki ya 18 Werurwe nibwo hizihijwe ku ncuro ya 27 ubutwari bw’abana b’i Nyange bari mu cyiciro cy’intwari z’imena, havugirwa amateka ashingiye ku i tariki nk’iyi mu 1997 ubwo abacengezi bateye ishuri ry’i Nyange mu karere ka Ngororero basaba abanyeshuri kwitandukanya bagendeye ku Bahutu n’Abatutsi ibyitwaga amoko ariko aba bana bagasubiza bahamya ko ari abanyarwanda.

Barindwi muri bo barahiciwe ndetse ubu babiri muri bo baruhukiye ku mva ziherereye kuri ecole secondaire Nyange. Ubutwari bw’izi ntwari zimena bumaze kuba imfashanyigisho ifatika mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya ikibi.

Bamwe mu banyeshuri bavuga icyo bigira ku bana b’i Nyange ari ugushirika ubwoba mu gihe ukora ikintu cyiza, ndetse no kumenya ko icyo ukoze kiri bugirire benshi akamaro.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko mu kwizihiza ubu butwari hakwiye kumvikana ko ubutwari ari ikintu cyagutse kandi gikwiye kwiganwa na buri wese hatagendewe ku myaka cyangwa icyiciro arimo, ahamya ko ubutwari n’izindi ndangagaciro ari kimwe mu bizafasha u Rwanda kwesa imihigo ikubiye mu cyerecyezo 2050.

Ati “Ubutwari bujyana n’ishyaka, ubupfura, ubunyamugayo, gukorera hamwe, icyerecyezo 2050 giteganya ko byibura uwo mwaka wazagera buri muntu kuba yinjiza amadorali ibihumbi 12 ku mwaka, umuntu ashoboye kugera kuri ayo u Rwanda rwaba rukize, nicyo twifuza rero kandi birashoboka kubera gukora, kandi izo ndangagaciro nizo zizabitugezaho.”

I Nyange itsinda ry’abayobozi n’abakozi b’ibigo bitandukanye basuye igicumbi cy’ubunyarwanda banasangizwa amateka y’u Rwanda, hanatangirwa inyigisho zo kurwanya ivangura rishingiye ku kintu icyo aricyo cyose, dore ko ari ryo ntandaro y’ihohoterwa rivamo kuvutsa abanda ubuzima nk’uko byabaye mu Rwanda hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igatwara abasaga miriyoni.

Buri tariki ya mbere Gashyantare, u Rwanda rwibuka intwari zaharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, cyangwa iz’abantu bamwe. Intwari z’u Rwanda zirimo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Zimwe mu ntwari z’u Rwanda harimo Maj. Gen. Gisa Fred Rwigema, Umwami Mutara Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Felicite Niyitegeka, Michel Rwagasana n’abana bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu mwaka w’1997.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:40 am, Apr 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1020 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe