Human Right watch yongeye kwikoma u Rwanda muri Raporo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Right watch, yashinje u Rwanda n’abarwanyi b’umutwe wa M23 kurasa ku nkambi zirimo impunzi mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Iyi raporo yo kuwa 27 Nzeri ivuga ko ibyaha irega ingabo z’u Rwanda na M23 byakorewe mu nkambi ziri I Goma no hafi yaho kandi ngo byakozwe muri uyu mwaka wa 2024.

Uretse u Rwanda iyi raporo kandi irashinja Leta ya Kongo n’gisirikare cyayo FRDC gushyira abaturage mu kaga, hashyirwa ibibunda biremereye hafi y’inkambi bahungiyemo. Muri rusange ariko impande zombi zihanganye, iyi raporo izishinja ko zishe zikanasambanya abasivile, ndetse zikanabuza imfashanyo kugera ku bari mu kaga.

- Advertisement -

Muri iyi raporo hagarukwamo ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ngo ingabo z’u Rwanda n’iza M23 basatiriye umujyi wa Sake bagafunga imihanda yose igemurira umujyi wa Goma. Kuva ubwo ngo abarwanyi ba M23 bakomeje kwagura ibice bagenzura muri iyi ntara ya Kivu ya ruguru.

Abashakashatsi ba Human Right watch bavuga ko ngo abatuye umujyi wa Goma basaga 1.500 bahejejwe mu nzara babura ibiribwa babura n’imfashamyo z’ibanze kubera imirwano yafunze imihanda yabagemuriraga.

Aba bashakashatsi basa n’abafata intambara mu burasirazuba nk’ihanganishije u Rwanda na Kongo, bagasaba ko ngo ibihugu byombi byahagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro. Bakangeraho ko ibihugu bikwiriye kubahiriza amabwiriza agenga intambara. Ndetse ngo bikanaburanisha abasirikare babyo batubahiriza amategeko y’intambara.

Inkambi za Burengo, Bushagara, Kanyarucinya, Mugunga, ndetse na Shabindu kashaka hafi ya Goma nizo iyi raporo igaragaza ko abashakashatsi ba Human Right watch basuye. Uyu muryango ukavuga ko muri izi ngambi waganiriye n’impunzi zakorewe aya mabi zisaga 55 abayobozi b’izi nkambi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bw’aho izi nkambi zubatse. Mu babajijwe ngo harimo n’abagore 9 bemeje ko bafashwe ku ngufu.

Human Right watch muri iyi raporo igaragaza ko yakoze ubushakashatsi ku bitero bitanu byagabwe n’ingabo z’u Rwanda na M23 mu buryo binyuranyije n’amategeko agenga intambara. Muri ibi bitero ngo hari ibisasu bya rutura byagiye bigwa mu nkambi cyangwa se mu duce dutuwemo n’abasivili hafi ya Goma. Ibi bitero ngo birimo icyagabwe ku itali 3 Gicurasi aho ingabo Human Right watch yise iz’u Rwanda na M23 ngo zarashe ibisasu ku nkambi bigahitana abantu 17 ahazwi nka 8eme CEPAC hafi y’umujyi wa Goma.

Uyu muryango ugasubira inyuma ariko ugashinja igisirikare cya Kongo kuba byirabayazana w’iraswa ry’impunzi kuko zashinze ibirindiro by’ingabo ndetse n’intwaro ziremereye hafi y’inkambi ngo ibi bigashyira mu kaga ubuzima bw’abari muri izo nkambi.

Iyi raporo kandi yageze no ku bitwa Wazalendo biganjemo imitwe yitwaje I twari ufashwa na Leta ya Kongo, ibashinja ko ngo mu bihe bitandukanye bagiye kamisha urufaya rw’amasasu ku nkambi z’impunzi. Aha ngo impunzi zagiye zihasiga ubuzima.

Umuryango Human Right watch igaragaza ko nibura abagore 11% bari mu nkambi z’impunzi muri Kongo ngo basambanijwe ku gahato. Bamwe ngo bagasambanywa na Wazalendo n’ingabo za Kongo abandi ngo bagasambanywa n’abarwanyi ba M23.

Human Right watch isoza raporo yayo usabira ibihano abafite uruhare muri ibi byaha bose, mubo igaragaza harimo abayobozi ba M23 abo mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu ngabo za Kongo. Raporo kandi igasaba umuryango w’abibumbye, Afurika yunze ubumwe kotsa igitutu impande zihanganye muri iyi ntambara bikarekeraho kwica amategeko arebana no ukurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Human Right watch ivuga ko yagejeje kuri Leta y’u Rwanda n’iya Kongo ibikubiye muri iyi raporo, ngo bagire icyo bayivugaho mbere y’uko ishyirwa hanze, ariko ngo nta gihugu na kimwe muri ibi cyigeze gisubiza ubu butumwa bwoherejwe hakoreshejwe uburyo bwa E mail.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:21 am, Sep 29, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 90%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe