I Burengerazuba basabwe kugira amakenga ya Kolera ishobora guturuka muri DRC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ibaruwa ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iki kigo kiraburira uduce dukora ku mipaka ihuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara y’uburengerazuba gushyiraho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Chorela, mu gihe cy’itumba.

Mu ngamba zikubiye mu ibaruwa ya RBC harimo kuba abaturage bagomba gukoresha amazi meza cyane, mu duce dufite ibyago byinshi byo kwandura, kwimakaza isuku ku rwego rw’umudugudu hagenzurwa ubwiherero busukuye ndetse buboneye, gukangurira abaturage gutegura amafunguro asukuye no kumena imyanda mu ngarani ziboneye.

Gusa, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagali ka Nyaruteme mu mudugudu wa Kaberi bavuga ko nta bwiherero bafite ahanini kubera amikoro make kubera imiterere y’aho batuye harangwa n’amabuye menshi bakunze kwita ‘amakoro’ agorana cyane mu gihe cyo gucukura ubwiherero.

- Advertisement -

Abaturage batuye muri aka gace bemeza ko kubera ubwiherero butaboneye, biteza indwara zituruka ku mwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper kuri iki kibazo avuga ko muri gahunda ya Leta hateganijwe kubakira abatishoboye ubwiherero buboneye.

Ku rundi ruhande umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Dushimirimana Lambert atangaza ko uretse muri iki gihe cy’itumba Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyatanze impuruza, isuku yagakwiye kwimakazwa igihe cyose.

Ijwi rya Amerika

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:11 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 72 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe