Umushinga wo kubaka ikigo cy’indege zitagira abapolote mu Rwanda ugiye gutangira ni umushinga uzatwara arenga Miliyari 13 na Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Cyubakwe ku buso bwa Metero kare 280,695.
Uyu mushinga watangajwe mu myaka 5 ishize, ugiye gutangira kubakwa ku nkunga y’ikigo cy’iterambere cy’abafaransa. Byatangajwe ko ugomba kuzura mu mwaka wa 2026. Ni ikigo kizakorerwamo ubushakashatsi ndetse no guhanga ibishya mu ikoreshwa rya Drones, iki kigo kandi kikazafasha kwinjiza izi ndege zitagira abapilote mu nzego zose z’ubuzima bw’abanyarwanda
Ikigo cy’indege zitagira abapolote izubakwa mu karere ka Huye abahoze ikibuga cy’indege nto cya Butare. Ndetse Ubutaka bw’icyi kibuga cy’indege bwamaze gushyikirizwa ikigo gishinzwe ibibuga by’indege.
Rene Kabarisa umuyobozi wa RISA yatangaje ko imirimo yo kubaka icyi kigo yadindijwe n’inyigo yabanje gukorwa nabi ndetse n’iingengo y’imari itarabonekeye igihe.
Kabalisa kandi ashimangira ko indege zitagira abapilote muri icyi kigo cya Huye zizaba zikora akazi mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwubatsi, ubuhinzi, umutekano Aho zikoreshwa cyane mu bugenzuzi bw’amakuru.
Kuva mu 2016 mu Rwanda hari hasanzwe hari indege zitagira abapilote z’i sosiyete ya Zipline. Zikora inshingano zo kugeza amaraso ku barwayi mu bitaro bitandukanye. Icyi kigo kivuga ko kuva cyatangira gukora cyagabanyije imfu z’ababyeyi bapfa bavuka ku kigero Kiri hejuru ya 88%.