I Kigali uguriye abazunguzayi aracibwa amande ya 10,000Frw

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umujyi wa Kigali wibukije abanyarwanda bawutuye n’abawugenda ko kugurira abacuruzi batemberana ibicuruzwa mu muhanda bazwi nk’abazinguzayi ari ikosa rihanishwa gucibwa amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bukangurambaga umujyi wa Kigali wise twese “tugurire ahemewe” ubuyobozi bw’umujyi burasaba abaguzi gucika ku muco wo guhaha ku bazunguzayi. Ibifatwa nko kurwanya ubucuruzi butemewe mu mujyi.

Kurwanya abazunguzayi ni urugamba Umujyi wa Kigali  umazemo imyaka itari micye. Ingamba zigafatwa ariko ababukora ntibacike burundu. Umujyi wa Kigali ariko muri ubu bukangurambaga ikemeza ko nawo uzirikana inshingano zo gukomeza gufasha abakora ubuzunguzayi kubureka no gutangira ubucuruzi ahemewe.

- Advertisement -

Mu byo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bufasha abakora ubuzunguzayi harimo kubashyira mu masoko yabubakiwe, kubaha igishoro  cyo gutangiza ubucuruzi, no kubashyira mu makoperative.

Nta mubare nyawo uzwi w’abakora ubuzunguzayi muri Kigali kuko bahindagurika umunsi ku munsi. Biganjemo abacuruza imyenda, imboga n’imbuto ndetse n’abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa cyane cyane mu bice bitegerwamo imodoka za rusange.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:57 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe