Ibirego u Burundi bwareze u Rwanda muri AU

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu nyandiko y’amapaji abiri yanditse mu rurimi rw’igifaransa yaje isubiza iy’u Rwanda y’amapaji ane rwari rwandikiye AU tariki 03 Werurwe 2024, aho rwagaragarije impungenge zarwo akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu bihugu by’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU). U Burundi nabwo kuri iyi ncuro bukaba bwandikiye AU bugaragaza icyo bwita ukuri ku byagaragajwe na leta y’u Rwanda.

Bombi barandikira Bwana Moussa Faki Mahamat uyobora Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, kandi bakamusaba gukoresha imbaraga ziri mu bubasha bw’ibiro ayoboye i Addis Ababa, maze agahagarika ibiteje impungenge leta zombi.

Ikindi izi nyandiko z’ibihugu byombi zihuriyeho nuko zanditswe mu izina ry’ibihugu ariko mu ikaramu n’umukono by’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, bikaba biri gukoresha inyandiko zisa nko gutakira umuryango wa AU.

- Advertisement -

Ibiri mu ibaruwa ya Guverinoma y’u Burundi

Mu nyandiko ya Leta y’u Burundi, itangira ibwira Bwana Moussa Faki Mahamat ko yiganye ubushishozi inyandiko Repubulika y’u Rwanda yamwandikiye igasanga igizwe n’ibirego bibeshya.

Iti “Nyakubahwa, byose ni ibikubiye mu ibaruwa ndende u Rwanda rwakwandikiye tariki ya 03 Werurwe 2024. Leta yacu yitaye cyane ku biri muri rubanda rwose by’umwihariko imiryango y’akarere ndetse na mpuzamahanga ku byo u Rwanda ruvuga, ariko leta y’u Burundi yo yakomeje gushimangira ko ari ibinyoma bigamije kuyobya intekerezo z’akarere n’amahanga hagamijwe kugoreka ibibazo u Rwanda rufitanye n’u Burundi.”

Kuvuga ko u Burundi aribwo bucumbikiye umutwe wa FRDL ku bwarwo ni ukubuza isi kumenya ikibazo gikuru gihari, ibyo mu ibaruwa ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’iterambere ry’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, yavuze ko byikinze inyuma y’ikibi mu gihe ukuri kuzwi ko u Rwanda arirwo rucumbikiye abacurabwenge b’umugambi w’igerageza ryo gutembagaza ubutegetsi bw’u Burundi mu mwaka wa 2015 binyuze mu mabwiriza y’itegeko ry’umutwe w’iterabwoba wa Red Tabara.

U Burundi buti “Nyakubahwa ntabwo twigeze duhwema kugaragaza ko ibi bidutera impungenge ku myitwarire y’u Rwanda rugaragaza nubwo tutabura kuyitahura kuko u Rwanda arirwo rutoza rukanaha intwaro uwo mutwe w’iterabwobwa, ibintu bimaze kurambira leta y’u Burundi aho uyu mutwe ugaba ibitero ku Burundi kandi bigahitana inzirakarengane ku bwinshi, ukanasanga ibyo bitero byica abagore n’abana.

Tukwibukije Nyakubahwa ko mu minsi ishize ibitero byagabwe muri Kabarore, Ruhagarika ho muri Komini ya Gahumba ndetse nibya vuba tariki 25 Gashyantare byagabwe muri Buringa.

Nyakubahwa hari ikindi kandi gikomeye u Burundi bukomeje kureba, aho noneho basigaye bajya gutoranya abajya muri wa mutwe w’iterabwoba wa Red Tabara kandi amajonjora y’abawinjiramo akorererwa mu nkambi ya Mahama iri mu Rwanda, ibyo byose byihishe inyuma yawa mugambi w’u Rwanda wo gukomeza kunoza amategeko mpuzamahanga n’amahame icyarimwe n’umuryango w’abibumbye.

Nyakubahwa u Burundi ntago bwahwemye gukora ibishoboka byose ngo bunagure umubano wabwo n’u Rwanda ndetse no gukora ibishoboka byose ngo twubake ubumwe mu murongo w’ibiganiro bigendeye ku byo tuba twemeranijweho mu biganiro binoza inzira y’amahoro.

Nyakubahwa twashyize imbaraga mu kubaka ibiganiro bigarura amahoro muri iyi myaka itatu ishize ariko twasanze u Rwanda ruturyarya kuko arirwo rwangaga nkana kubahiriza ibyo ku ruhande rwarwo, aho twabaga turusaba ko rwatwoherereza bacurabwenge ba Coup d’etat ya 2015 ari nabo bari inyuma y’ibyo bikorwa by’iterabwoba mu mutaka wa Red Tabara, twabibutasa Nyakubahwa ko binyuze mu gukorana na EAC mu biganiro byahuzaga u Burundi n’u Rwanda byari bigambiriye kutwumvikanisha,  tariki 23 Gashyantare, 2024, hasohotse itangazo risabira ibihano Perezida Salva Kiir, ari nawe uyoboye EAC wari waje i Bujumbura.”

Ibaruwa ikomeza igira iti “Mu izina ry’amahame y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’amasezerano mu mikoranire na Leta ya Congo mu by’amajoro n’umutekano ndetse n’ibihugu by’akarere turabasaba gukoresha imbaraga z’ikiza ziri mu bubasha mufite hanyuma mukadusabira u Rwanda kutwoherereza abo bacancuro ba Coup d’etat ya 2015, ndetse n’abagize umutwe wa Red Tabara, hanyuma mukaba mwanahana abaterankunga babo.

Guverinoma y’u Burundi irashimangira imaramaje ko itanze ubwumvikane ariko iramagana ibinyoma by’u Rwanda byitwikiriye uburyarya bukomeje gushinja leta y’u Burundi ko ishaka guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda, nkuko twabyamaganye mu itangazo rya guverinoma y’u Burundi ryasohowe tariko 23 Gashyantare 2024.

Naho kubirebana n’ibibazo bikomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa Congo, mu mwaka washize wa 2023 nyakubahwa ubwo perezida w’u Burundi ariwe waruyoboye umuryango w’ibihugu bya EAC hamwe n’abakuru b’ibihugu binyamuryango mu karere, perezida w’u Burundi yashyize imbaraga mu gufasha Congo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwayo ndetse hanoherzwayo ingabo z’umuryango wa EAC, kandi ibyo bikorwa nubundi tudatandukiriye ibiganiro bya Luanda na Nairobi ariko Guverinoma y’u Rwanda niyo yaje kubirogoya kuko itarekeye aho gusomborotsa Congo kugeza nubu.

U Burundi nabwo burabibona ko akarere kugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kubiba iseyuka ry’akarere kandi na Guverinoma y’u Burundi idasigaye, ari nayo yiyemeje gufasha Congo guhashya iyi mitwe y’iterabwoba hatavyemo n’umwe, ariko Nyakubahwa urabizi ko u Burundi butagirana ikibazo n’igihugu na kimwe hano mu karere ndetse bukaba bubanira neza abaturanyi barwo, ndetse nta na rimwe mu mateka y’u Burundi bwigeze bushinjwa n’igihugu icyo aricyo cyose kugisomborotsa cyangwa se ngo bukibanire nabi, ahubwo u Burundi bwakunze kuba ipfundo mu kujya kugarura amahoro n’umutekano mu gihe buba butabajwe.”

Mu gusoza iyi baruwa ndende u Burundi bwandikiye perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Bwana Musa Faki Muhamat, bwasoje buvuga buti “Nyakubahwa murabo gushimirwa kandi duhaye agaciro ubushishozi bwanyu ku byifuzo byacu tubagaragarije muri iyi nyandiko.” Yari Nyakubahwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Iterambere ry’Abarundi, Ambasaderi Albert Shingiro.

Ibyari mu ibaruwa ya Guverinoma y’u Rwanda

Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, aho yandikiraga perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, avuga adaciye ku ruhande ko u Rwanda rutewe impungenge n’inama EU yaremesheje igamije kwemerera ubufasha ingabo za SADC ziri gufatanya n’ingabo za leta ya Kinshasa n’andi mahuriro y’ingabo n’inyeshyamba bakorana mu mugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro ariko hakumvikana cyane uwa M23.

U Rwanda ntago ruhwema kugaragaza ko abagize M23 barwanira impamvu zumvikana kuko barwanira amahoro babuze kandi bari muri leta ya Congo ikunze kubihakana ahubwo ikabatwerera u Rwanda.

U Rwanda iyo rubicukumbura rusanga ibi bibazo bifata umuzi kuva mu 1994 ubwo abari bagizwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana batsindwaga maze bakambuga muri RDC, mu butegetsi bwa Kinshasa iyari Zaire icyo gihe ntibabambura intwaro maze uwo mutwe ukomeza kwisuganya, ndetse muri iyi baruwa, Dr Vincent Biruta yavugaga ko bakomeje gushyigikira uyu mutwe ufite umugambi wo kugaruka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Uyu mutwe ngo wageze muri RDC maze ukomeza kubiba ingengabitekerezo yawo, gutoza indi mitwe iwushamikiyeho ndetse no kubiba amatwara y’ingengabitekerezo ya jenoside yibasira abo mu bwoko bw’abatutsi b’Abanyekongo.

Muri iyi baruwa u Rwanda rwagaragaza ko mu gihe ubufasha bw’ibikoresho cyangwa se ubw’amafaranga bwahabwa SADC iri kurwanira hamwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC na FDRL byakoroshya umugambi wa leta zombi (U Burundi na RDC) bavuga ko bahuriyeho, u Rwanda rukunze kubisubiramo ko bashaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda ndetse bakaba banashyigikira uwo ariwe wese waba asangiye nabo intego.

Abasesengura impungenge z’u Rwanda bahuza imiterere y’uru rugamba binyuze mu mutaka w’intego yarwo uko rwaba rumeze, kandi FDRL irurimo mu bufasha bwa leta ya Kinshasa aho barwanira ku mirongo y’imbere na FARDC, igihugu kimaze imyaka igera kuri 30 gicumbikiye aba barwanyi kandi bakaba bagitsimbaraye gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:39 am, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe