Ibibazo bikomeje kugwingiza umupira w’amaguru mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 4 Nyakanga 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, Perezida Kagame, yakomoje ku mwanda uri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko ‘indagu’ (amarozi) na ruswa byahawe intebe kandi agiye kubihagurukira nk’uko bigenda ku bindi bibazo bibangamiye abaturarwanda.

Perezida Kagame yavuze ati “ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari n’ibindi dusanzwe duhangana na byo, ndetse bamwe nibatanareba neza umunsi nzaba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”

Ni jambo ryashimye ahababazaga benshi bariruhutsa bitera amajeke ko kera kabaye umucyo ugiye kumurikira ruhago hagatsinda ubikwiye, umuco wo guharirana amanota, kugura abasifuzi, kuroga n’indi migenzo y’amanjwe bikaba amateka muri ruhago, bikarenga tukabona Amavubi asubiye ku ruhando mpuzamahanga tukaririmba ‘Tsinda Batsinde’, Intsinzi n’izindi.

Mu kwezi gushize ubwo yari mu nama y’Umushyikirano, Umukuru w’Igihugu yongeye guca akarongo ku migirire iciriritse itagakwiye kuba ikorwa mu mupira w’amaguru. Ahishura ko ibyo bikorwa ari byo byamuciye ku kibuga.

Ati “Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri stade) ni bo byaturutseho. Ibintu by’imikino by’amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi…, ibyo bintu ntabwo nabijyamo. Ni ho byageze mbivaho.’’

Abakurikirana umupira w’amaguru, bashinja FERWAFA kudafata iya mbere mu guhashya ibi bikorwa byitwa umwanda bituma ruhago idatera imbere. Iri shyirahamwe hari n’abavuga ko wagira ngo ‘barihambyemo akavuyo’ k’imikorere mibi.

Ni rimwe mu mashyirahamwe yayobowe n’abasirikare bakuru ku rwego rwa Jenerali ariko bakarivamo ‘ntawe ubacira akari urutega’, bakagaragara mu maso ya rubanda nk’abananiwe inshingano. Twavuga Gen. Ceasar Kayizari, Gen. Kazura Jean Bosco na Gen Sekamana J. Damascene. Haje n’abandi bitezweho ibitangaza ariko bose basohokera mu muryango w’inyuma.

Muri iyi minsi, Kakooza Nkuriza Charles ufite ikipe ya Gasogi United, yongeye gutunga urutoki imikorere mibi mu mupira w’amaguru ndetse atangaza ko ikipe ye ayisheshe. Si ubwa mbere kuko yigeze no kuvuga ko ‘Ferwafa yuzuyemo Mafia’.

Burya ngo zitukwamo nkuru, Ferwafa nk’urwego rushinzwe umupira, iyo umukuru w’igihugu avuze umwanda uwurimo aba avuga ko abaruyobora batabona icyo kimoteri, bafashaka kuwukuraho cyangwa wabananiye.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku zindi mpamvu zikomeje gusyigingiza ruhago kugeza ubwo n’umukuru w’igihugu ayizinukwa. Ibi byose bikaba bikwiye kubazwa mbere na mbere ‘FERWAFA’ ya Munyantwari Alphonse n’abo bafatanya.

Gutinya abasirikare

Mu makipe akina icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda harimo ay’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ni urwego rutinyitse ndetse rwubahwa cyane mu gihugu. Ayo makipe ni APR FC na MARINES FC zikina icyiciro cya mbere ndetse na Intare FC ikina icyiciro cya kabiri.

APR FC ikunze kwiharira ibikombe mu Rwanda, abakurikiranira umupira hafi bahwihwisa ko hari amahirwe ihabwa andi makipe adahabwa bivuye ahanini ku kuba ikunze kuyoborwa n’abasirikare bakomeye batinyitse ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ubuyobozi bwayo bugira ijambo rikomeye ku myanzuro ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda rifata.

Urugero rukunze gutangwa na benshi ni itegeko rigenga abakinnyi b’abanyamahanga bakina  amarushanwa mu Rwanda.  Mu mwaka wa 2013 ubwo iyi kipe yahagarikaga gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga , andi makipe nayo yahise abuzwa kurenza abanyamahanga 3.

Nyuma y’imyaka nyuma y’imyaka 6 uyu mubare waje kongerwa abanyamahanga bagirwa 5, mu mwaka wa 2023 ubwo APR FC yatangazaga ko igarutse kuri gahunda yo gukinisha Abanyamaha FERWAFA yahise itangaza umubare w’abanyamahanga ikipe yemerewe uzamuwe ugezwa kuri 6.

Ibi abakurikiranira umupira w’amaguru hafi bavuga ko ibi byemezo byafatwaga  mu nyungu za APR FC ndetse nayo ibigizemo uruhare kugira ngo ikomeze gutwara ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu.

Kwigura

Ingingo yo kwigura nayo igaruka cyane kuri APR FC, amakipe ayoborwa n’abasivire akenshi ashinjwa gutinya guhangana na yo kugira ngo abayayobora bashimishe abasirikare bityo ibikorwa byabo byo hanze y’umupira bishyigikirwe kuko bemera ko abasirikare mu Rwanda bagira ijambo rikomeye ndetse banatinywa n’inzego zitandukanye.

Hari kandi n’amakipe yemera guha amanota APR FC kugira ngo yizere ko iyi kipe y’ingabo izayavugira aho rukomeye. Mu mwaka wa 2021 umwe mu bakinnyi b’ibikipe ya Etoile d’Est yumvikanye avuga ko ubuyobozi bwabo bwasabye korohereza APR FC ikabona intsinzi ngo kuko nayo yabemereye kuzabafasha kubona amanota ku yandi makipe bityo ntibamanuke mu cyirico cya kabiri.

Mu mwaka wa 2020 mu mvugo z’abanyamupira bavugaga ko hadutse ihuriro bagereranyije na OTAN rigamije gufatanya kubona amanota, bavugaga ko ryashinzwe n’uwitwa Mupenzi Eto wari mu buyobozi bwa APR FC. Ikipe yose yabaga muri iri huriro ngo yasabwaga kutagora APR FC igihe bakinnye bityo na yo ku yindi mikino y’andi makipe mato ikayifasha kuyatsinda ndetse ngo iri huriro uretse guha amanota APR FC ngo nayo hagati yayo yaragobokanaga bitewe n’ikeneye amanota kurusha ayandi.

Kuri  iyi ngingo yo guharirana amanota kandi izindi ngero zagiye zivugwa cyane cyane zishingiye ku bufana, muri 2019  byavuzwe ko AS Muhanga yorohereje Rayon Sports kubona amanota 3 bitewe n’uko umutoza Abdou Mbarushimana wayitozaga ari umufana ukomeye wa Rayon Sports.

Icyo gihe ndetse byavuzwe ko yasezeranyije Rayon Sports kuzayifasha guhagarika umukeba wabo APR FC bari bahanganiye igikombe ndetse aza no kubigeraho kuko yatsinze APR FC. Mu mwaka wa 2016 kandi iyi Rayon Sports byavuzwe ko yahariye amanota 3 ikipe ya Musanze FC yari igiye  kumanuka mu cyiciro cya kabiri bituma irusimbuka.

Umuco wo kudahana

FERWAFA ishinjwa umuco wo kudahana ku makipe makuru, bivugwa ko itinya cyane Rayon Sports na APR FC, abavuga ibi babihera ku ngero zagiye ziba kuri aya makipe. Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yandikiye umukuru w’igihugu amubwira ko abahoze bayobozra Rayon Sports batangaga ruswa kugira ngo iyi kipe itware ibikombe. FERWAFA yashinjwe kuruca ikarumira ntinakore iperereza kuri ibi byashinjwaga Rayon Sports.

Hibazwa impamvu FERWAFA idakurikirana ngo nisanga ibi bifite ukuri Rayon Sports yamburwe ibi bikombe yatwaye iyoborwa n’aba bayobozi bashyizwe mu majwi ko batanze ruswa ngo batsinde.

Mu mwaka wa 2023 kandi ubushinjacyaha bwa gisirikare bwafunze abari abakozi ba APR FC , Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kuyigurira abakinnyi, Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager na Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe.

Aba bose   bagifunze kugeza ubu bashinjwa kugambirira kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports babaha imiti yo kuca intege mu kibuga. Aha naho FERWAFA ishinjwa kuba ntibindeba ku kibazo nk’iki kiyireba, abakurikira umupira bavuga ko niba abakozi ba APR FC bakurikiranyweho kuroga iyi kipe nayo ikwiye kwamburwa ibikombe yatwaye ibihawe n’aba bayobozi.

Kunyereza umutungo

Iyi ngingo ikunze kuvugwa ku makipe yegamiye ku nzego za leta cyane cyane ikipe zifashwa n’uturere aba bayobozi bashinjwa gukoresha nabi amafaranga aya  amakipe ahabwa n’uturere. Ibi ngo bikunda kuba mu igurwa ry’abakinnyi.

Raporor zitangwa z’amafaranga yaguzwe abakinnyi ntiziba zihuye n’ukuri kuko bitangazwa ko abakinnyi baguzwe amafaranga benshi nyamara bahawe macye ayandi akajya mu mifuka y’abayobozi. Binagaragarira ku kuba aya makipe ahora ku rwego rwo hasi bitewe n’abakinnyi bafite urwego rudahagije kandi baba baguzwe amafaranga menshi.

Ubumenyi buke

Mu Rwanda bimenyerewe ko amakipe ayoborwa n’abafite ubushobozi mu buryo bw’amafaranga kuruta uko harebwa ufite ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi. Ibi bituma amakipe abura abantu bakora politiki y’uburyo burambye kandi buhamye bwo gutegura imishinga izamura amakipe mu kibuga ndetse n’imishinga ibyara inyungu zatuma abona amikoro yo kuyabeshaho.

Hari kandi ikibazo gishinjwa inzego zifata ibyemezo mu Rwanda cyo kugenera abayobozi inzego za siporo ziganjemo amashyirahamwe y’imikino arimo na FERWAFA.  Byavuzwe kenshi abagize inteko itora muri FERWAFA babwirwa umuntu wagenwe bagomba gutora utandukanye n’amahitamo yabo.

Aba bayobozi bazanwa muri ubu buryo bashinjwa ubushobozi buri hasi mu mupira w’amaguru ari nayo mpamvu amakosa basanzwe na bo bagenda ntacyo bakosoye ahubwo  bayongereye.

Amategeko afutamye

Iri kosa rishinjwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA bivugwa ko amakipe  mato akunda gupyinagazwa  hagamijwe kubogekera amakipe makuru yiganjemo Rayon Sports na APR FC. Abayishinja ibi bavuga ko ihura n’ikibazo ikagikemura mu buryo butandukanya n’uko yakemuye ikindi gisa nacyo mu minsi yatambutse.

Hagiye humvikana amakipe yatatse kurenganywa n’amategeko afutamye, umwaka ushize wa 2023 ikipe ya Intare na Rayon Sports zagombaga guhura mu gikombe cy’Amahoro ariko biza kurangira Rayon Sports yikuyemo ishinjwa FERWAFA kuyirenganya.

Bukeye FERWAFA yayigaruye mu irushanwa ariko Intare nazo zanga gukina zivuga ko Rayon Sports yagarutsemo binyuranyije n’amategeko. Muri  uwo mwaka  kandi Gasogi United nayo yikuye muri icyo gikombe cy’Amahoro ishinja FERWAFA kwica amategeko nkana ikayicisha mu ijonjora ry’ibanze nyamara   yariri mu makipe  azahera mu cyiciro gikurikiyeho.

Uyu mwaka byarasubiriye ubwo ikipe ya Sunrise FC yakurwaga mu gikombe cy’Amahoro kandi yatsinze. Ikibazwa, ni nde uzakubura uyu mwanda uri muri ruhago nyarwanda?

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:12 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe