Raporo ku bushobozi bwo guhaha ku isoko bw’abanyarwanda “Rwanda’s Consumer Price Index “(CPI), y’uyu mwaka igaragaraza ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereye ho 4.5% ugereranije n’ukwezi kwa Mata umwaka ushize wa 2023. Impamvu nyamukuru ikaba ukwiyongera kw’ibiciro by’ingendo.
Muri iyi raporo yashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NSR) ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ho 1.6% mu gihe ibiciro by’ingendo byo byagize gutumbagira byiyongeraho 24.2 % mu gihe cy’umwaka.
Iyi raporo ngarukamwaka igaragaza ko kuba Leta yarakuyeho nkunganire yashyirwaga mu biciro by’ingendo byatumye uru rwego ruhanika ibiciro kuburyo ndetse ngo ibiciro by’ingendo bibangamiye igenamigambi rya benshi mu banyarwanda batunzwe no gushakira ubuzima hirya no hino mu gihugu.
Muri rusange iyi raporo yerekana ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 4.5%. Iki ni igipimo ariko Jean Claude Mwizerwa umuyobozi ushinzwe ubukungu mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yemeza ko kidakanganye cyane kuko kiri munsi ya 5% kandi ngo ugutakaza agaciro kuri munsi ya 5% kose gufatwa nk’ugusanzwe.