Ibiciro by’ingendo mu Rwanda bishobora gutumbagira vuba

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Guverinoma y’u Rwanda yaraye itangaje ko igiye guhagarika amafaranga ya Nkunganire yatangiraga umuntu uteze imodoka akajya gukora ibindi bikenewe, ni icyemezo gishobora gutuma ibiciro by’ingendo bitumbagira cyane, nubwo hari ingamba z’uko umuntu azajya yishyura ibirometero yagenze.

Ku wa 23 Ukwakira 2020 nibwo ibiciro by’ingendo biri gukoreshwa uyu munsi byashyizweho, aho umugenzi ukora ingendo zihuza intara asabwa kwishyura 21 Frw ku kilometero na ho mu Mujyi wa Kigali akaba ari 22 Frw ku kilometero.

Ni amafaranga make ugereranyije n’ayari asanzwe kuko mu ntara yari 25,9 Frw ku kilometero na ho mu Mujyi wa Kigali akaba 28,9 Frw. Ibiciro by’ingendo byagabanyijwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame abikomojeho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abasenateri.

- Advertisement -

Yagize ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku bibazo byo gutwara abantu, ko bibahenda […] icyo ni ikibazo kubera ko umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari  bimeze, ni na ko icyo usaba abantu na cyo gikwiriye kuba kiganisha muri uko gutera intambwe”.

Iri jambo rirasobanura neza ko imbogamizi za Covid-19 zari ku isonga mu kugabanyuka kw’ibiciro by’ingendo ariko ku rundi ruhande leta igatanga akayabo ngo bishoboke.

Imibare iroroshye, buri muntu wese uteze imodoka, Leta imwishyurira 30% y’urugendo. Ni ukuvuga ko umuntu ukora urugendo rwa Kigali-Musanze, niba rubarirwa 3000 Frw, yishyura 2000 Frw, leta ikamwishyurira 1000 Frw.

Mu mujyi wa Kigali, abishyuraga amafaranga 352Frw ku rugendo bishyuraga 277Frw kubera iyo Nkunganire. Kuva Nyabugogo ujya Rubavu, igiciro cyari kuba 4040Frw ariko ubu ni 3310Frw.

Kuba ibiciro by’ingendo byanganaga uko biri, ni igisobanuro cyo kuba guhera mu gihe cya Covid-19 [2020], hamaze gutangwa arenga miliyari 87,5 Frw nka Nkunganire.

Nko mu Ukuboza 2023, leta yatanze miliyari 6 Frw z’amafaranga itangira abantu bishuye mu ngendo rusange. Bivuze ko ayo mafaranga yose Leta izayahagarika. Ku bijyanye no kwigomwa mu buryo bw’imisoro, u Rwanda rwigomwe miliyari zigera kuri 23 Frw.

Ibiciro by’ingendo bishobora gutumbagira

Guverinoma yateguje ko ibiciro by’ingendo bishobora kuzamuka nyuma yo gukuraho Nkunganire. Nta kabuza kuko 30% umugenzi yishyurirwaga azajya ayiyishyurira, hakiyongeraho no kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nabyo byihagazeho.

Reka dusubize amaso inyuma ku mateka ya hafi y’ibiciro by’ingendo. Tariki 4 Gicurasi 2020, mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31,8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero bigera kuri 30,8 Frw ku kilometero.

Icyo gihe ibiciro byarazamuwe ahanini kuko imodoka yatwaraga kimwe cya kabiri cy’abagenzi mu kwirinda COVID-19.

Ibi biciro byavugishije benshi ku wa 14 Ukwakira 2020, RURA yongera kuvugurura igiciro cy’ingendo aho cyavuye kuri 30,8 Frw kigera kuri 25,9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31,9 Frw kigera kuri 28,9 Frw ku kilometero.

Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko buri wese yarahagurutse arabyamagana ndetse Perezida Kagame ategeka ko ‘bigabanywa’.

Ku wa 23 Ukwakira 2020 ibiciro byaravuguruwe aho umugenzi ukora ingendo zihuza intara yasabwaga kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25,9 Frw ku kilometero na ho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28,9 Frw.

Ibi biciro iyo ukoze imibare usanga harafashwe uko byagenwe kuwa 14 Ukwakira 2020, hagakurwaho 30% leta yatangaga nka Nkunganire. Bisobanuye ko iyi nkunganire nivaho ibiciro bishobora kuzasubira kuri 28,9Frw ku kilometero muri Kigali, na 25,9 Frw ku kilometero mu ntara.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yahumurije abaturage avuga ko izi mpinduka ziba zatekerejweho mu nyungu z’abaturage kandi hasuzumwe aho abaturage bageze bakiruka inkovu za Covid-19 n’ibindi bibazo birimo izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Ati “Urabona ibiciro ku isoko ubungubu bimeze neza, urabona ingaruka za Covid-19 zigenda zigabanyuka, urabona ko mu by’ukuri imikorere iri kugenda izahuka”.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko amafaranga ya Nkunganire leta yatangaga n’ayo yigomwaga azakoreshwa mu bindi nkenerwa nko kubaka ibitaro cyangwa gukemura ibindi bibazo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko ‘kugira ngo gukuraho Nkunganire bitaba umutwaro ku banyarwanda, hagenwe ko aho kugira ngo uvuye Nyabugogo agiye i Remera cyangwa i Kanombe yishyurire rimwe urugendo rwose, ugiye ku Kinamba azajya yishyura agarukira ku Kinamba, ugiye Kacyiru bigende gutyo.

Iyi gahunda iri gusaba ko ikoranabuhanga rinozwa kugira ngo ujye wishyura bitewe n’aho ugarukiye. Ni gahunda izatangira mu gihe kitageze no ku kwezi kumwe.

Minisitiri Musabyimana avuga ko gukuraho nkunganire “Ntawe bizabangamira kuko urugendo umuntu azajya yishyura aho agiye, ubu wishyuraga aho umuhanda ugera…uzajya ufata ikarita ukishyura ibirometero wakoze gusa”.

Kuba abashoramari bishyuzaga umuhanda wose [ligne], ugiye Kacyiru akishyura itike igera i Remera, byatumaga bunguka, kuba umuntu azajya yishyura ibirometero bishobora kubashyira mu bihombo serivisi zikaba mbi mu gihe ibiciro bitazamurwa uko babyifuza.

Hari imisoro leta yigomwaga kugira ngo ibiciro bitazamuka, aho imaze kwigombwa miliyari 23Frw, uyu musoro igiye kuzajya iwishyuza abatwara abagenzi, nabo bayashake mu baturage batwara.

Urugero nk’aho umuturage yagenderaga amafaranga 220Frw, ashobora kuzaba hafi 300Frw.

Guverinoma iherutse kugura imodoka zo gutwara abagenzi kandi yazigurije abashoramari, bivuze ko bakeneye kwishyura inguzanyo kandi ivuye mu yo umuturage yishyura. Ibikomoka kuri peteroli bizamuka ubutitsa ni indi mpamvu ishobora kuzatuma ibiciro by’ingendo bizamuka.

Kuba imodoka zikora cyane mu masaha yo kujya no kuva mu kazi ubundi zikaba ziparitse muri za gare, ni ikindi kibazo gishobora kuzamura ibiciro kuko zikora amasaha make. Imodoka zashyizwe ku isoko ryo gutwara abantu inyinshi ni abagenzi 70 zigenewe, abazitwara bashobora kujya bapakira nka 100 kuzamura kugira ngo bagaruze dore ko hari n’abazajya bajyamo bari bwishyure make. Ni ugucungira hafi serivisi inoze izatangwa.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:51 pm, Jan 9, 2025
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 53 %
Pressure 1010 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe