Ibiciro ku masoko byazamutseho 5% – BNR

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro n’itangazamakuru Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko izamuka ry’ibiciro ku masoko ryazamutse ku kigero cya 5,1% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka, aho mu gihembwe gishize byari byazamutse kuri 4,7%.

N’ubwo biri uko ariko BNR yemeza ko uku kuzamuka kw’ibiciro ku masoko bitari byagera ku muvuduko byari bifite mu myaka ibiri ishize. Iyi akaba Ari nayo mpamvu BNR yagabanyije urwunguko rwayo ruva kuri 7% rugera kuri 6.5%.

Guverineri wa BNR John Rwangombwa yagize ati “Ati “Twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu”. 

- Advertisement -

Imwe mu mpamvu igaragazwq nk’ituma ibiciro ku masoko bizamuka mu gihe nyamara umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wabonetse ndetse ushimishije muri icyi gihembwe cy’ihinga, abasesenguzi mu by’ubukungu bakemeza ko harimo ikibazo cy’ibiciro by’ubwikorezi n’ingendo cyakomeje kuba hejuru.

N’ubwo biro uko ariko BNR igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwo buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 5% muri uyu mwaka kugeza mu 2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:51 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe