Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko ibiganiro n’abakinnyi bakomeye baba Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga baswi bigeze kure kandi ko batangira gutangazwa vuba.
Aho shampiyona y’u Rwanda irangiriye ubu amakipe yose ahugiye mukugura abakinnyi agamije kwiyubaka ngo azitware neza mu mwaka w’imikino utaha.
Rayon Sports ni imwe mu makipe aba ategerejwe na benshi bakeneye kureba uko yitwara ku isoko. Abakunzi bayo bishimira kumva iyi kipe bihebeye yaguze abakinnyi bakomeye.
Biciye mu kiganira cyayo kitwa Rayon Time yahamirije abakunzi bayo ko isoko ry’abakinnyi ryayo rizaba rimeze neza.
Ngabo Roben uri mubakora iki kiganiro akaba asanzwe ari n’umuvugizi wayo yemeje ko abakinnyi bazagura bazaba bakomeye. Ati:”Natereye akajisho ku bakinnyi Rayon sport igiye kubagurira ndavuga nti utarantsinze akwiye kwibagirwa….. harimo abakinnyi b’abanyarwanda bazwi harimo abakinnyi b’abanyamahanga bazwi bitari izina wumvise bwa mbere.”
Yemeje ko vuba bagiye gutangira kubatangaza kuko ibiganiro bigeze kure ati:”Rayon Sports ubu ni ikibazo cyo gutangaza ubu tugiye kujya dutangaza umwe ku wundi ubuyobozi nibutangira kuduha uburengaza tuzatangira kujya tubabwira ngo uyu birarangiye, uyu birarangiye kuko birimo biragana ku musozo”
Muri iki kiganiro Ngabo Roben yemeje ko kugura abakinnyi muri Rayon Sports byatangiye kandi ko birimo gukorwa neza ati:” ibiganiro n’abakinnyi b’imyambi b’imyakaka bigeze kure Rayon Sports ntabwo iryamye. Abantu bari kudufasha gushakisha abakinnyi bari gukora amanywa n’ijoro ntibari kuryama na gato.”
Amazina akomeye y’abakinnyi b’Abanyarwanda avugwa cyane muri Rayon Sports ni Muhadjir Hakizimana, Niyonzima Olivier Sefu bivugwa ko bari imbere ku rutonde rwabo Rayon Sports izihutira kugura ndetse na Ombolenga Fitina watangiye guhwihwiswa.
Muri iki kiganiro kandi umuvugizi wa Rayon Sports yanyomoje amakuru avuga ko umwenda ikipe ifitiye Haringingo Francis wigeze kuyitoza wazatuma ikipe ihagarikwa kugura abakinnyi.
Ngabo Roben yavuze ko nta kibazo uyu mwenda uteje kuko impande zombi zagiranye ubwumvikane bw’uko uzishyurwa ndetse ananyomoza ko iryo deni ritagera kuri miliyoni 12 nk’uko hyavuzwe mbere.