Ikigo cy’Igihugu Gitsura ubuziranenge (RSB) kivuga ko binyuze muri gahunda ya zamukana ubuziranenge yatangiye mu mwaka 2017, byatumye ibicuruzwa bituruka mu nganda bifite ibirango by’ubuziranenge biva kuri 300 muri 2017 bikagera kuri 900 muri uyu mwaka wa 2024, ndetse n’ibindi bikaba biri mu nzira.
Gahunda ya zamukana ubuziranenge igamije kubakira ubuziranenge ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibindi bitunganyirizwa mu nganda, kuzamurira ubumenyi urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, guteza imbere inganda nto n’iziciriritse ndetse n’ibindi bikorwa no gutanga ibirango by’ubuziranenge ku musaruro w’ inganda, ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
RSB kandi ikomeje guhamagarira n’abandi bantu batandukanye bafite inganda kuzamura ubuziranenge bwibyo bakora kugira ngo bahatane ku isoko mpuzamahanga.