Ibintu 5 biteye amatsiko ku gihugu cya Latvia

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 1 Ukwakira kugeza kuwa 03 Ukwakira ni iminsi 3 y’uruzinduko rw’akazi kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gihugu cya Latvia. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe we yageze muri iki gihugu aho yagiye gutegurira uruzinduko rw’umukuru w’igihugu.

Hari ibintu 5 biteye amatsiko kuri icyi gihugu kiri mu Majyaruguru y’i Burasirazuba bw’uburayi. Kigahana imbibi na Estonia, uburusiya, Belarus na Esthonia.

Inzu y’ibitabo yitwa The castle of Light 

- Advertisement -

Iyi ni inzu yihariye idasanzwe mu mujyi wa Riga umurwa mukuru wa Latvia. Iyi ni ryo somero rikuru rya Latvia, yafunguwe mu mwaka wa 2014 bivugwa ko irimo ibitabo birenga 7000 mu ndimi 50 zikoreshwa ku isi yose. Ishobora gusurwa n’abasomyi 14,000 nibura buri cyumweru.

Ubuso n’Abaturage

Latvia ni igihugu gifite ubuso bukubye 2 ubw’u Rwanda. Gifite ubuso bwa Km2 64,589 mu gihe u Rwanda rufite ubuso bwa 26,338 Km2.

Ubu buso ariko igitangaje ni uburyo abaturage babutuyeho ari bacye kuko Latvia ituwe n’abaturage Miliyoni 1 n’ibihumbi 900. Nk’uko ibarura ry’umwaka wa 2023 ribigaragaza. U Rwanda rwo kugeza ubu imibare iheruka y’ibarura ryo mu 2022 igaragaza ko rutuwe n’abarenga Miliyoni 13, 246,394.

Abenshi mu baturage ba Latvia bavuga ururimi rw’iki Latvia mu gihe bacye babarirwa muri 37.7 % bavuga ikirusiya.

Bavumbuye ikoboyi

Umudozi w’umunya Latvia witwa Jacob W. Davis ukomoka mu mujyi wa Riga muri Latvia yagiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1854.

Bivugwa ko mu mwaka wa 1870 yasabwe n’umukiriya kumukorera ipantaro ikomeye yagombaga kwambarwa n’umugabo wari umubaji. Ikoboyi yambarwa kugeza n’uyu munsi ni uyu Jacob W. Davis umunya Latvia wayikoze bwa mbere.

Latvia Ibarirwa mu bihugu bikize

Ni igihugu kibarwa nk’icya 39 mu bukungu ku isi. Kikagira umubare munini w’abaturage bize, icyizere cy’ubuzima kiri hejuru kandi n’umusaruro mbumbe w’igihugu muri rusange uri hejuru.

Bakunda Basketball 

Nyuma y’umukino wo kunyerera ku rubura ukinwa cyane mu gihe cy’ubukonje, umukino wa Basketball niwo mukino wa kabiri ukunzwe cyane mu gihe cy’impeshyi yo muri Latvia.

Latvia yagiye igira impano z’umukino wa Basketball zikagira abakobwa barebare. Uwamemyekanye cyane yitwa Uijana Somjovana icyamamare mu mukino wa Basketball wafashije Latvia gutwara igikombe cy’uburayi inshuro 12 zikurikirana hagati y’imyaka 1964-1975.

Muri uyu mukino Kandi Latvia ifite abakinnyi bakina muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika ya Basketball izwi nka NBA.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:55 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 60 %
Pressure 1012 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe