Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa Rwanda FDA basohoye itangazo rimenyesha abanyarwanda ko ibirango by’ubuziranenge bizwi nka RMark na SMark byatangwaga n’ibi bigo byahagaritswe bigasimbuzwa ikirango kimwe cya S Mark.
Ni itangazo rigaragaza ko izi mpinduka zatangiye kubahirizwa kuwa 06 Nzeri 2024. Abasaba ibi birango ariko bo babwiwe ko inzira zo kubisaba zitahindutse.
Iri tangazo ryemerera abafite ibicuruzwa mu maguriro ndetse no mu bubiko biriho ikirango cya R Mark kitazongera gutangwa, gukomeza kubicuruza nta nkomyi kugeza bishize ku isoko.
Ikirango cya R Mark gisa n’icyamizwe na S Mark cyari gisanzwe gitangwa mu kwandikisha ibicuruzwa.
Ibi bigo byombi RSB ndetse na Rwanda FDA bisanzwe ari ibigo abasaba ibi byangombwa bemeza ko serivisi zabyo zitihuta, ndetse bamwe bakagaragaza ko ibyangombwa by’ubuziranenge bigoranye kubibona mu Rwanda.
Ni ibigo ariko nabyo byakunze kumvikanisha Ijwi rya yo bivuga ko bifite abakozi bacye ugereranije na serivisi bisabwa gutanga.
Ibi bikarangira akenshi bikurikiranye ibicuruzwa byamaze kugera ku isoko. Bimwe bigakurwa ku isoko nyamara hari abamaze kubigura.