Imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byiyongereho 5% muri Kamena 2024 ugereranyije n’uko byari muri Kamena 2023.
Ni mu gihe muri Gicurasi 2024, ibiciro byari byiyongereyeho 5, 8%. Ni impinduka itagaragara cyane ku masoko.
Icyi gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, mu bice bitandukanye by’Igihugu muri uko kwezi cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatatu.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR cyigaragaza ko ibiciro bikomatanyije mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 1, 1% muri Kamena 2024, ugereranyije na Kamena 2023. Muri Gicurasi 2024 ibiciro byari byiyongereyeho 1, 3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2024, ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22, 9%, nyuma y’aho Leta ikuriyeho nkunganira yari isanzwe ishyira mu gutwara abantu.
Muri aya mezi y’impeshyi ibiciro by’iburibwa ku isoko ryo mu Rwanda byarazamutse ugereranije n’amezi 2 y’umwaka wa 2024. Mu mezi abiri ya mbere ya 2024 ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa rari ku gipimo cya 4,9%.