Ibiribwa mu Rwanda bikomeje kuzamura ibiciro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byiyongereho 5% muri Kamena 2024 ugereranyije n’uko byari muri Kamena 2023.

Ni mu gihe muri Gicurasi 2024, ibiciro byari byiyongereyeho 5, 8%. Ni impinduka itagaragara cyane ku masoko.

Icyi gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, mu bice bitandukanye by’Igihugu muri uko kwezi cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatatu.

- Advertisement -

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR cyigaragaza ko ibiciro bikomatanyije mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 1, 1% muri Kamena 2024, ugereranyije na Kamena 2023. Muri Gicurasi 2024 ibiciro byari byiyongereyeho 1, 3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2024, ni ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 22, 9%, nyuma y’aho Leta ikuriyeho nkunganira yari isanzwe ishyira mu gutwara abantu.

Muri aya mezi y’impeshyi ibiciro by’iburibwa ku isoko ryo mu Rwanda byarazamutse ugereranije n’amezi 2 y’umwaka wa 2024. Mu mezi abiri ya mbere ya 2024 ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa rari ku gipimo cya 4,9%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:38 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe