Ibitegura kwiga muri RICA bibukijwe ko aribo bazakura u Rwanda mu bukene

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abanyeshuri 84 bitegura gutangira amashomo mu ishuri rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, basoje icyiciro cya 4 cy’Itorero Intagamburuzwa za RICA.  Basabwa kugaragaza uruhare rwabo mu kugeza u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere mu cyerekezo 2050.

Barimo abakobwa 42 n’abahungu 42, bagiye gutangira amasomo azabafasha kongera ubumenyi mu byiciro by’ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi… .

Aba bitegura gutangira amasomo ya Kaminuza bari mu itorero mu byo bigishijwe harimo gukunda Igihugu; basobanuriwe kandi icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 ndetse banashishikarizwa kuzagira uruhare ngo ibyo u Rwanda rwiyemeje kugeraho bizashyirwe mu bikorwa babinyujije mu masomo bazavana muri iri shuri.

- Advertisement -

Umuyobozi mukuru wa RAB Dr Ndabamenye Télesphore wasoje iri torero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya 4. Yashimye inyigisho abaryitabiriye bahawe ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda n’andi masomo abafasha kurushaho kumenya u Rwanda no kugira ishyaka ryo kurukorera. Ati “muzabe intore zidasobanya, zifasha u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2050.”

Muri iri torero kandi bigishijwe kwirinda amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside yugarije akarere u Rwanda ruherereyemo. Baganirijwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’ingabo z’u Rwanda zabogishije amateka yo kubohora u Rwanda.

Iri shuri rikuru rya RICA ryashinzwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umuherwe w’umunyamerika Howard Buffet kugeza ubu rimaze kohereza ku isoko ry’umurimo icyiciro kimwe cy’abanyeshuri baryizemo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:50 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe