Ibizamini bya Leta byagaragaje imibare nk’isomo rikeneye imbaraga zihariye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta ku bashoje amashuri abanza mu mwaka wa 2023/2024 isomo ry’imibare niryo ryagaragajwe nk’isomo ryatsinze abanyeshuri cyane ugereranije n’andi masomo nka siyansi n’indimi.

Mu kigereranyo cyatangaje na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%.

Mu bijyanye na siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7% .

- Advertisement -

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko muri rusange imibare n’ubugenge ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije.

Ati “Bigaragaza ko hari aho tugomba gushyira imbara zihariye. Bivuga ko iyo turebe ibi bizamini ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri, ahubwo natwe tuba twireba. Niyo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe aho abanyeshuri bacu batsinze neza n’aho tugomba gushyira imbaraga.”

Abanyeshuri 96,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Amanota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri agaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96,6%.

Abanyeshuri 93,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, aho abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu gihe abahungu batsinze kuri 95,8%.

Mu mashuri abanza abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta 203 098 bakaba ugereranyije n’umwaka w’amashuri ushize bariyongereyeho 15. Ni mu gihe umubare w’amashuri yakoze yari 3718 yiyongereyeho 74.

Ku bijyanye n’Icyiciro Rusange, abakoze ibizamini bari 143871.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:43 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe