Mu minsi ishize I Kigali humvikanye inkuru y’akabari kafatiwemo abantu 22 karimo abakobwa babyinaga bambaye ubusa buri buri. Amashusho y’aka kabari yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse ba nyir’aka kabari batabwa muri yombi.
Umuvugizi wa RIB yatangaje ko abafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi kandi ko iperereza rikomeje ku bantu bishora mu bikorwa nk’ibyo.
RIB ivuga ko dosiye y’aba ba nyir’aka kabari yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
Dr Murangira yasabye abantu gutanga amakuru aho bakeka ibikorwa nk’ibyo hose.