Ibyo Macron yavuganye na Netanyahu ku ntambara zose Isiraheli iri kurwana

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tarikiya 21 Mata 2024, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu bagiranye ibiganiro kuri telefoni, nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Macron ribivuga.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti ” Kiriya gitero cya Irani kuri Isiraheli ntawagishyigikira, cyari guteza intambara ikaze. Ni ngombwa ko impande zombi zirinda ihangana rihoraho.”

Ku bijyanye n’intambara Isiraheli yashoje muri Gaza ihanganyemo na Hamas, Macron yashimangiye ko “adashyigikiye na gato gahunda ya Isiriheli yo gukomereza intambara mu mujyi wa Rahah kuko yarushaho kwangiza ibintu byinshi kandi n’ubusanzwe muri Gaza hasanzwe amarorerwa.”

Iryo tangazo risoza rivuga ko Perezida Macron yasabye Netanyahu ko hagomba kubaho uburyo bwo korohereza abazana imfashanyo yo kwita ku baturage ba Gaza bashegeshwe n’intambara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:28 pm, May 3, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe