Ibyo wamenya ku mutwe w’inkeragutabara mu ngabo z’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ingabo z’Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize Ingabo z’u Rwanda, wiyongera ku Ngabo zirwanira ku Butaka, Ingabo zirwanira mu Kirere n’Ingabo zishinzwe Ubuzima.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye ko Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ugizwe n’ibyiciro bitatu. Ati “Icyiciro cya mbere, ni Inkeragutabara zitabazwa mu bikorwa bya Gisirikare, ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, batoranywa mu muryango Nyarwanda bagatozwa mu mezi atandatu.”

Ibindi byiciro by’Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, birimo icy’Inkeragutabara zigizwe n’abarangije cyangwa abasheshe amasezerano yabagengaga mu gisirikare bakiri mu myaka y’amavuko iteganywa n’itegeko.

- Advertisement -

Icyiciro cya Gatatu ni icy’abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bazobereye mu bintu bitandukanye byo kongerera RDF ubushobozi.Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati “Binjizwa hagendewe cyane cyane ku bumenyi bwihariye bafite kandi bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda, bahabwa imyitozo yihariye.”

Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda Col Lambert Sendegeya

 

Uyu mutwe w’ingabo ugiye gutangira mu ukwakira 2014. Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Lambert Sendegeya, yasobanuye ko abazajya mu Mutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, bazajya bahugurirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho abasirikare bandi batorezwa. Ati “Zaba ingabo zikora akazi ku buryo buhoraho n’Ingabo z’Inkeragutabara, igikorwa kizabera rimwe kandi n’ahantu hamwe.”

Col Sendegeya kandi yemeza ko aba basirikare bazajya bahembwa umushahara uhoraho.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rihamagararira abashaka kwinjira muri uyu mutwe w’ingabo z’u Rwanda rigaragaza ko ubu batangiye kwandikwa mu turere guhera taliki 14 Kanama bakazageza kuwa 19 Kanama. Abo mu cyiciro cy’abafite ubumenyi bwihariye bahamagawe muri iri tangazo barimo abize IPRC,abize ubuganga, Engineering n’abanyamategeko.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:15 am, Dec 23, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 93 %
Pressure 1015 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 96%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe