ICC igiye gusaba itabwa muri yombi rya Netanyahu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abategetsi muri Leta ya Israel bemeje ko bamaze kwakira inzandiko z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ngo zibamenyesha ko rugiye gushyira hanze impapuro zo guta muri abayobozi batandukanye ba Isiraheli barimo na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu. 

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC ruvuga ko rumaze iminsi mu iperereza ku byaba bikorwa mu gace ka West Bank kigaruriwe na Isiraheli ndetse no muri Gaza.

Uretse Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu abandi bategetsi ba Isiraheli bashobora gushyirirwa ho izi mpapuro bari mo Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant n’umugaba mukuru w’ingabo za Isiraheli Herzi Halevi.

Nentanyahu aherutse gushyira ubutumwa kuri X agaragaza ko ku butegetsi bwe Isiraheli itazigera na rimwe yemerera ICC kuyivogerera icyo yise ubusugire n’uburenganzira bwo kwirwanaho.

Izi mpapuro za ICC zitandukanye n’izindi zimaze iminsi zitegurwa n’urukiko mpuzamahanga rwa International Court of Justice (ICJ) zirega Isiraheli ibyaha by’intambara muri Gaza. Izi ziri mo ibirego byatanzwe na Leta ya Afurika y’epfo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:02 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe