Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashyizeho itariki ya 15 Ukwakira uyu mwaka, nk’itariki izatangiriraho urubanza ruregwamo Joseph Kony, washinze umutwe wa ‘Lord’s Resistance Army’ (LRA), urwanya leta ya Uganda.
Joseph Kony ubu afite imyaka 62, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi kuva mu mwaka wa 2005 ariko ntabwo arafatwa, byemezwa ko ariwe muntu umaze igihe kinini ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
ICC yemereye ubushinjacyaha gufungura dosiye ye maze akaburanishwa adahari kuko atarafatwa, aregwa ibyaha bigera kuri 36 birimo ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu nk’ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore, gushyira abana mu gisirikare, ubucakara bushingiye ku gitsina, gutegeka abakobwa gushyingirwa no gutwita ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.
Imibare igaragaza ko abantu basaga ibihumbi 100 aribo baburiye ubuzima mu mvururu zatewe n’umutwe wa ‘Lord’s Resistance Army’, uyobowe na Joseph Kony.