Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje urutonde rw’ibyangombwa bizajya biboneka binyuze ku rubuga Irembo guhera taliki 8 Nyakanga 2024. Ibi byangombwa birimo n’icyemezo cy’imyitwarire.
Itangazo ryashyizwe rivuga ko icyangombwa cy’imyitwarire, icyangombwa cy’imenyeka Isha ry’ibyabuze cyangwa ibyibwe, icyangombwa cyo kohereza umurambo mu mahanga n’icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha byose bizajya bitangirwa ku rubuga Irembo.
Icyi cyangombwa cy’imyitwarire cyari gisanzwe gisabwa ku mudugudu Aho ugisaba atuye, hari abayobozi b’umudugudu bamwe bitwazaga ubwo bubasha bwo kugaragaza niba umuturage yitwara neza cyangwa nabi bakabwuririra ho bamuca indonke.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira serivisi nyinshi ku buryo bw’ikoranabuhanga. Ni uburyo bwagaragaye ko bworoheje imitangire ya serivisi mu nzego zose z’igihugu.