Icyanya cya Masaka, BioNTech…:Intambwe yatewe mu bikorwaremezo by’ubuvuzi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurire mu nama y’igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19 guhera tariki 23-24 Mutarama 2024.

Inama y’Umushyikirano iheruka yafashe imyanzuro 13 harimo itatu yo mu rwego rw’ubuzima.  Kuvugurura ibikorwaremezo by’ubuvuzi, kongera umubare w’abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By’umwihariko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, wari umwanzuro wa 11.

Uyu mwanzuro wakozweho byinshi cyane cyane kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo by’ubuvuzi. Ku isonga haza Kigali Health City, icyanya cy’ubuvuzi cyashyizwe i Masaka kirimo imishinga itandukanye yatekerejwe mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi.

Umushinga wabimburiye indi ni uwa IRCAD Africa, ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, IRCAD France.

Iki ni Ikigo kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda.

U Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

Ni muri urwo rwego i Masaka hateganyijwe kubakwa kaminuza zo ku rwego mpuzamahanga ku buryo hazajya hanatangirwa ubumenyi bw’abategurirwa kuzavamo abaganga b’ahazaza.

Muri aka Gace ka Masaka hateganyirijwe ibitaro, ibikorwaremezo bya farumasi, ibya laboratwari, hoteli, amashuri n’ibindi biri muri uwo mujyo.

Hari izindi nyubako ziri kubakwa aha ngaha, hari ibitaro bikuru bya Kigali [CHUK] aho bigomba kwimukira, inyubako zigeze kure, hari ikigo kizaba gikora ubushakashatsi, kikanabaga abafite ikibazo cy’umutima ‘Heart Center’, giteganyijwe kuzura uyu mwaka.

Ikindi gikorwaremezo kizahora mu mitwe ya benshi ni uruganda rwa BioNTech. Ku wa 18 Ukuboza 2023, ni bwo habaye umuhango gutaha igice cya mbere cy’uruganda rukora inkingo rwa BioNTech cyuzuye mu Rwanda.

Uru ruganda ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo uhereye muri Kamena mu 2022.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu tundi turere hari ibitaro bya Nyabikenke byuzuye ndetse byatangiye no gukora, ibitaro byihariye by’ababyeyi n’abana bya Kabgayi biri gukoreshwa.

Ati “Dufite urutonde rw’ibitaro tubona ko bikwiye kujya ku kindi cyiciro kugira ngo bibashe gutanga serivisi abaturage bajyaga gushakira I Kigali. Dufite hafi ibitaro 10 mu Rwanda bizamuka ku rwego rwa kabiri rwo kwigisha rwa kaminuza, bikongererwa ubushobozi baba abakozi, inyubako n’ibikoresho”.

Mu mwaka ushize ibyo bitaro 10 byatangiye kuba ibitaro bya kaminuza byigisha mu rwego rwa kabiri, ku buryo n’intego yo kugira abaganga benshi bashoboye kandi bakorera ahantu heza bizagerwaho.

Ibyo ni ibitaro bya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata na Byumba. Biriyongera ku bya CHUK, CHUB, ibya Kanombe, ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Ndera bisanzwe byigishirizwagamo abanyeshuri biga ubuvuzi.

Dr Nsanzimana ayavuze ko “Ibitaro bya Ruhengeri bigomba kwagurwa mu buryo bugezweho ndetse bikazaba biri muri bya bitaro 10 bya kaminuza bizaba byigisha ku rwego rwa kabiri, Kabgayi naho ibitaro bizaguka, ibitaro bya Kibagabaga nabyo bifite inzu yihariye y’ababyeyi iri kubakwa.”

Ibitaro bya Rwamagana, Kibungo, Kibogora, Kibuye bikomeje kongererwa ubushobozi kugira ngo bijye bitanga serivisi z’ubuvuzi zajyaga zijya gushakirwa i Kigali.

Ibi kandi ngo bizanajyanirana no kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima kugira ngo abantu bavurirwe heza kandi bavurwa n’abashoboye.

U Rwanda kandi rwatangije ishami rizajya rifasha abarwayi b’amaso bakeneye gusimburizwa imboni kuzibona byoroshye, igikorwa cyabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.

Umwaka ushize kandi u Rwanda rwateye intambwe mu buvuzi bwo gusimbuza impyiko bikorewe imbere mu gihugu aho muri Gicurasi 2023 aba mbere babikorewe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

IRCAD Africa ni umwe mu mishinga y’ibanze iri mu cyanya cya Masaka
BioNTech ni uruganda rwa mbere rukora inkingo rwubatse mu Rwanda
Icyanya cy’ubuvuzi cya Masaka cyitezweho kuzamura urwego rw’ubuzima no mu karere
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe