Icyo amezi 3 y’ ubufatanye bw’ingabo na Polisi asigiye abanyarwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Hari hashize amezi atatu, inzego z’umutekano zikora ibikorwa byo gufasha mu mibereho myiza n’iterambere birimo kubaka ibikorwaremezo, kubakira abaturage batishoboye no kuboroza amatungo ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

Mu turere dutandukanye hamuritswe ibyakozwe muri ayo mezi. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo kwibohora; Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, inzego z’umutekano n’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda’.

Mu karere ka Kamonyi abaturage 10 batishoboye bubakiwe inzu binyuze muri iyi gahunda. Muri aka karere hanakozwe ubukangurambaga ku isuku, aho imiryango 100 itishoboye yahawe ibikoresho by’isuku ndetse ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa igenerwa miliyoni 27 Frw mu kuyifasha gukora imishinga mito ibyara inyungu.

- Advertisement -

Mu Turere twa Musanze, Gicumbi, Burera, hubatswe amarerero y’abana ndetse hubakwa ibiraro 8 bifasha abaturage mu buhahirane n’imigenderanire.

Hatanzwe inkunga ya miliyoni 18 Frw kuri koperative 5 z’imboni z’impinduka zigizwe n’abavuye mu bigo ngororamuco.

Mu Majyaruguru kandi hakozwe ibikorwa by’ubuvuzi ku baturage bari bafite ibibazo by’indwara z’amaso cyane cyane ishaza.

Abaturage batishoboye mu Karere ka Gisagara, bubakiwe inzu 10.

Muri aka karere kandi harahembwa abagize uruhare mu kubungabunga umutekano. Ibihembo byateganyijwe birimo icy’umurenge ugenerwa imodoka mu gihe indi ihabwa moto naho amakoperative ahabwe amagare.

Abo mu Karere ka Ngoma by’umwihariko mu Murenge wa Jarama begerejwe amazi meza ku ngo 9000. Mu karere ka Bugesera naho hatashwe inzu 10 zubakiwe abatishoboye.

By’umwihariko mu gihugu hose hubatswe ingo mbonezikurire 15 hagamijwe guteza imbere imikurire myiza y’abana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:47 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe