Igihe cyo gutora abasenateri cyamenyekanye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Iteka rya Perezida ryasohotse kuri uyu wa Kabiri rivuga ko amatora y’abasenateri azaba muri Nzeri 2024. Tariki 16 Nzeri hazaba amatora y’abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.

Ni mu gihe tariki 17 Nzeri hazatorwa umusenateri umwe wo mu mashuri makuru ya Leta n’umusenateri umwe wo mu mashuri makuru yigenga.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali n’abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri bahagarariye amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.

- Advertisement -
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:42 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe