Gasogi United yateye intambwe mu gikombe cy’Amahoro itsinze POLICE FC

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ikipe ya Gasogi United yiyongereye amahirwe yo gukina umukino wa nyuma (final) w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego kimwe ku busa.

Igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Muderi Akbar ku munota wa 10, ku makosa ya myugariro Rurangwa Moses wanasimbujwe mu gice cya mbere.

Gasogi United ni yo yari yasuye Police FC , mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuba Gasogi United yari yasuye ikanatsinda birayishyira heza ho gusezerera Police FC.

Iyi kipe ya Polisi irasabwa kuzatsinda byibura ibitego 2 ku busa mu mukino wo kwishyura, kubera igitego yatsindiwe iwayo.

Undi mukino wa 1/2 uri kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Mata 2024, saa 15h00 kuri Kigali Pelé Stadium, aho Rayon Sports FC izakira Bugesera FC.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:58 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe