Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB rwatangaje ko rwasheshe amasezerano na EasyGroup EXP yateguraga igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho cyari kuzabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.
RDB yatangaje ko aya masezerano yasheshwe ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma yo kubigenzura neza ndetse ko iri rushanwa ritakibaye .
RDB kandi yavuze ko Visit Rwanda itazigera igaragara yabamamazwa mu bindi bikorwa by’iyi kampani itegura mu minsi iri imbere.
Ntabwo haramenyaka impamvu nyamukuru yatumye impande zombi zitumvikana bigatuma iki gikombe cy’Isi gikurwaho. Iki gikombe cy’Isi ni kimwe mu bikorwa binini byari biteganyijwe mu Rwanda muri uyu mwaka.
Abakinnyi bakanyujijeho bakunzwe cyane ku Isi barenga 40 bayobowe na Ronaldinho, Patrcice Evra, Louis Saha, Oliva Kane, Edgar David, Jay Jay Okocha n’abandi bari baramaze gutangaza ko bazaba bari I Kigali gukina iri rushanwa.