Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Sychelles byatangije ubufatanye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Seychelles, Commissioner of Police Ted Barbe n’itsinda ayoboye.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bihuriweho n’impande zombi.

Uyu muyobozi Ted Barbe n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara iminsi ine rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

- Advertisement -

U Rwanda na Sychelles ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubutwererane. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena 2023 akubiye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibirebana na Visa.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Sychelles mu 2023, Aho yari umushyitsi w’icyubahiro mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:18 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 82%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe