Ikipe y’abarinda Tshisekedi yanze gukina n’iya Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe ya Volley ya  Polisi y’igihugu ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere  iwayo  muri Afurika (CAVB Club Championship) irimo kubera mu gihugu cya Misiri, yateye mpaga  ikipe ya Volleyball y’umutwe w’abashinzwe kurinda Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi.

Police VC yageze ku kibuga umukino wari kuberaho irishyushya ariko ikipe ya Volleyball y’abarinda Perezida Tshisekedi  ntiyagaragara ku kibuga ngo na yo yishyushye.  Byavuzwe ko  iyi kipe nyuma yo kubona ko iza gukina  na Polisi yo mu Rwanda, yagumye kuri hoteli icumbitsemo ntiyirirwa igera ku kibuga.

Police VC yasabwe kurindira igategereza gato ngo harebwe niba iyi kipe y’abarinda Perezida wa Congo ishobora kwisubiraho  ngo hanamenyekane ikibazo yagize, ariko birangira itaje. Yahise iterwa mpaga y’amaseti 3 ku busa.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ni Gisagara Volleyball club, yo yatsinzwe na Prisons yo muri Kenya amaseti 3 ku busa ( 11-25; 16-25 na 17-25.)

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *