Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 hongeye kugarukwa ku bwinshi bw’imanza mu nkiko zo mu Rwanda bituma hari izishyirwa mu birarane.
Umubare w’imanza zaciwe wazamutse ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize. Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, ati “Mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, twashyizeho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanuka, uva kuri 56.379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44.799 muri uyu mwaka turangije.”
Icyi ni ikibazo cyanagarutsweho na Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja wijeje ko urwego rw’ubucamanza ruzakomeza guhabwa imbaraga kugira ngo rutange ubutabera bwuzuye. Ati “Tuzi ko iyo twicaye hamwe dushobora kubonera umuti zimwe muri izi mbogamizi zirimo kugabanya imanza z’ibirarane.”
Minisitiri Ugirashebuja agaragaza inzira y’ubwumvikane nk’imwe mu zizagabanye ibi bibazo by’imanza z’umurengera. Ati “Tuzakomeza gushishikariza Abanyarwanda gukoresha inzira y’ubwumvikane mu gukemura ikibazo bitabaye ngombwa ko bisunga inkiko.”
Mu mwaka w’ubucamanza ushize wa 2023/2024 abanditsi b’inkoko bumvikanishije ababuranyi mu manza 1.445 zivuye kuri 854 bari bumvikanishijwe mu 2019/2020.
Imibare y’urwego rw’ubutabera kandi igaragaza ko abacamanza nabo bafashije ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu 2019/2020. Ku byerekeye ubwumvikane bugamije kwemera icyaha hagati y’abaregwa n’Ubushinjacyaha, bwakozwe mu manza 9.851.