Imbere y’umukuru w’igihugu Amavubi yanganyije na Nigeria

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yanganyije 0-0 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025  witabiriwe n’abarimo Perezida Kagame.

Uyu wari umukino wa kabiri mu itsinda nyuma y’uwo u Rwanda rwanganyijemo na Libya. Byatumye u Rwanda rugira amanota 2 mu itsinda mu gihe Nigeria yatsinze Guinea umukino wa mbere  yagize amanota 4.

Perezida Kagame ntiyaherukaga kuri Sitade Amahoro kureba irushanwa iryo ari ryo ryose ry’umupira w’amaguru. Ndetse yigeze no kubwira abanyarwanda ko azabagira inama bakajya bareba imikino y’umupira w’amaguru yo hanze y’u Rwanda.

- Advertisement -

Nyamara ariko Perezida Kagame usanzwe akunda imikino muri rusange n’ubwo yari yarahagaritse kureba imikino y’umupira w’amaguru ntiyahagaritse gutera inkunga amarushanwa yamwiritiwe ya CECAFA Kagame Cup ahuza amakipe yo mu karere ka CECAFA.

Ndetse muri kongere ya FIFA yabereye mu Rwanda mu 2023 Perezida Kagame  yahawe igihembo nk’umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibibuga 2 byemejwe n’ishyirahamwe w’amaguru ku isi FIFA birimo Sitade Amahoro na Sitade yitiriwe Pélé ya Kigali.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:05 pm, Sep 18, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 33 %
Pressure 1008 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe