Mark Zuckerberg yasabye imbabazi ababyeyi bafite abana bagizweho ingaruka no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook n’izindi, ni nyuma y’uko abasenateri bamucanyeho umuriro bavuga ko yakoze ibintu ‘byica abantu’.
Abayobora ibigo binini by’ikoranabuhanga batumijwe n’abasenateri barimo Zuckerberg, uyobora TikTok ,Chouzi Chew, umwe mu bashinze Snapchat witwa Evan Spiegel, uyobora Discord witwa Jason Citron n’uyobora X, yitwaga Twitter, Linda Yaccarino.
Abasenateri bavuze ko ibi bigo bigomba kwirengera ibyago abana bahurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga kuko bitigeze bishora imari mu kurinda abana babikoresha.
Icyakora, TikTok yatangaje ko izashora miliyari zirenga 2$ mu kubaka icyizere n’umutekano w’abayikoresha, Meta yo yashoye miliyari 20$.