Imbuga nkoranyambaga zashinjwe kuba ‘inkota yica abantu’

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mark Zuckerberg yasabye imbabazi ababyeyi bafite abana bagizweho ingaruka no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook n’izindi, ni nyuma y’uko abasenateri bamucanyeho umuriro bavuga ko yakoze ibintu ‘byica abantu’.

Abayobora ibigo binini by’ikoranabuhanga batumijwe n’abasenateri barimo Zuckerberg, uyobora TikTok ,Chouzi Chew, umwe mu bashinze Snapchat witwa  Evan Spiegel, uyobora Discord witwa Jason Citron n’uyobora X, yitwaga Twitter, Linda Yaccarino.

Abasenateri bavuze ko ibi bigo bigomba kwirengera ibyago abana bahurira nabyo ku mbuga nkoranyambaga kuko bitigeze bishora imari mu kurinda abana babikoresha.

Icyakora, TikTok yatangaje ko izashora miliyari zirenga 2$ mu kubaka icyizere n’umutekano w’abayikoresha, Meta yo yashoye miliyari 20$.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:05 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1019 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe