Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yemeye ko urwego avugira rwakiriye ibaruwa y’umuryango wa Ishimwe Olivier “Demba Ba” kandi ko bari mu ishakisha ngo hamenyekane aho uyu munyamakuru aherereye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr Murangira B. Thierry yavuze ko nyuma yo kumva amakuru no kwakira ibaruwa y’umuryango we ngo ibikorwa byo gushakisha byatangiye kandi bigikomeje.
Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru Inyarwanda.com yaburiwe irengero kuva kuwa 4 Taliki 18Mata 2024. Kuva ubwo kugeza ubu yaba umuryango we, yaba abakoresha be, yaba n’uwo babanaga mu nzu nta wongeye kumuca iryera ndetse na numoro ye ya Telefoni ntiboneka.
Police y’u Rwanda nayo yemeje ko aya makuru yayamenye kandi ko ababishinzwe batangiye gushakisha aho yaba aherereye.