Imirindankuba igiye kugirwa itegeko mu Ntara y’Uburengerazuba

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert yatangaje ko muri iyi ntara hagiye gushyirwaho gahunda y’imirindankuba ahahurira abantu benshi ndetse ngo abatazabyubahiriza bashyirirweho ibihano. 

Guverineri Lambert yabitangaje nyuma y’ubutumwa buburira bwahawe abayobozi mu turere twose tugize iyi ntara na Minisiteri ishinzwe imicungire y’Ibiza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi no kugabanya ibyago muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka yagaragaje ko mu biza 492 byagaragaye mu Rwanda mu myaka itanu ishize, 317 byari ibishingiye ku nkuba kandi mu ntara y’Uburengerazuba. Rukebanuka atanga inama ko nibura ahahurira abantu benshi hakwiriye kugira ubwirinzi ku nkuba.

- Advertisement -
Dushimimana Lambert, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana yagize ati “turatanga inama ariko kandi turabishyiramo imbaraga ahahurira abantu benshi nko ku mashuri, insengero, hoteli, sitade, ibitaro …. hagomba gushyirwa imirindankuba. Turabikurikirana ndetse nibiba na ngombwa dushyireho amande ku batabyubahiriza kuko ibiza by’inkuba ni ikintu dukwiriye guha uburemere bwacyo mu kukirwanya.”

Imibare itangwa na MINEMA igaragaza ko ibiza biherutse byatwaye arenga miliyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu isanduku ya Leta, kandi ngo amenshi muri aya yagobotse Intara y’Uburengerazuba.

Uretse inkuba kandi, MINEMA itanga inama ku Ntara y’Uburengerazuba yo guhora bagenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budafite ibyangombwa, nk’imwe mu mpamvu itera inkangu za hato na hato. Ibi bikiyongeraho no kugenzura niba ubwato butwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu bufite ubwishingizi

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:13 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1009 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe