Nubwo muri Madagascar ubuzima bukomeje guhenda, ntibibuza abaturage guteranira ahantu hamwe buri cyumweru, bakirebera imirwano y’amasake, ibafasha kuba bateye umugongo by’igihe gito iyi mibereho ihenze, gusa ngo hari n’abo iyi mirwano y’inkoko itunze.
Ni imirwano iba mu duce twose tugize iki gihugu gisanzwe ari ikirwa cyo ku mugabane wa Afurika, ubu cyugarijwe n’ibibazo by’imibereho ihenze kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa.
Uyu mukino w’amasake ashyirwa hagati akarwana, usanzwe ari n’umukino w’amahirwe, aho abantu batega bakavuga isake iza gutsinda, ku buryo uwategeye iyatsinze, agira icyo acyura mu mufuka.
- Advertisement -
Ubwanditsi