“Imishyikirano na RDC ya Felix Tshisekedi iraruhanyije pee!!!” Tito Rutaremara

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inararibonye muri Politiki y’akarere Hon Tito Rutaremara yashyize hanze inyandiko igaragaza uburyo inzira y’ibiganiro hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe wa M23 igiranye ndetse isa n’idashoboka.

Iyi nyandiko ni umwimerere wa nyirayo. 

IMISHYIKIRANO NA RDC YA Felix Tshisekedi IRARUHANYIJE PE !!!!

- Advertisement -

Felix Tshisekedi yifuza kuganira na M23 mu bwihisho, akifuza kuganira na M23 y’ikiragi; itagomba kugira icyo ivuga. Hakavuga gusa Felix Tshisekedi na Muyaya; nabwo muziko ibyabo ari uguhimba no kubeshya.

Ndacyeka ko iyo Felix Tshisekedi ashaka kuganira na M23 mu rwihisho yifuza ko ibyabaye mu 2013 byakwisubiramo ; M23 igasiga aho yafashe hose ikajya mu buhungiro aho yaturutse.

Ariko ubu kuba M23 imurusha imbaraga yumva ko yabagura akabaha amafaranga menshi nkuko ayaha abandi ( aba mercenaries n’ibindi bihugu tutavuze) M23 igasubira mu bihugu yavuyemo noneho Felix Tshisekedi akabwira isi n’abanyekongo ko yatsinze M23.

Nyuma akabebeshya ko azabigarurira we ubwe mu gihugu akaba imyanya muri leta no mu gisirikare; akababeshya ko kandi azacyura impunzi ( aha tugerageje kwinjira mu bitekerezo bya Felix Tshisekedi).

Felix Tshisekedi afite record ku rwego rw’isi ko ariwe mu peresida wasinye amasezerano menshi ntahagire na rimwe yubahiriza.

Reka tuvuge amwe manini:

– Yasinye amasezerano Nairobi

– Yasinye amasezerano Luanda( Angola )

– Yasinye amasezerano Adis Abeba

– Asinya amasezerano I Burundi

Yasinye n’andi masezerano menshi ariko muri aya yose nta na rimwe yashyize mu bikorwa.

Umuhungu we Muyaya afite recod ku rw’isi yo guhakana amasezerano yasinywe yose

– Ahakana amasezerano yasinywe na Felix Tshisekedi.

– Ahakana amasezerano yasinywe n’abaminisitiri be

Ahakana amasezerano yasinywe n’abasirikare ba leta ya Felix Tshisekedi

Icye ni ugukana icyabaye cyose

Intambara ya Felix Tshisekedi na M23 yatumye ahamagara amahanga kumufasha no kugura Ubwoko bwose bushoboka bw’intwaro.

Felix Tshisekedi yatangiye kurwana arwanisha ingabo ze, FDRL , za Mai Mai n’abasirikare ba UN ; aboneye M23 umunaniye abanza guhamagaza abacancuro bo mu Burayi n’Amerika;

Abonye binaniranye atabaza ingabo za East Africa: izi ngabo zo zije zikurikiza amasezerano Felix Tshisekedi we yisingiye Luanda , Nairobi , Adis Abeba n’u Burundi ; zisaba M23 kuva mu birindiro byayo , M23 irabikora.

Felix Tshisekedi abibonye ashaka kujya muri ibyo birindiro ingabo za East Africa zirabyanga ukuyemo u Burundi ; Felix Tshisekedi ararakara arazirukana uretse izu Burundi ahubwo u Burundi bwongera ingabo zabo noneho barwanya M23 ku mugaragaro.

Felix Tshisekedi anyarukira muri SADC ; ibihugu 3 bya SADC: South Africa, Tanzania na Malawi biramutabara noneho za Mai Mai zose azishyira hamwe zigira umutwe witwa Wazarendo abaha intwaro zo kurwana.

FDRL nayo abongera intwaro zo kurwana noneho agura intwaro z’amoko yose; indege zihuta naza Drone byo kurwanya M23 ariko izo ngabo zose nibyo bikoresho bigurwa; M23 ikabatsinda buri gihe

Felix Tshisekedi se ABAYE UWANDE WEE!!!!!.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:29 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe