Imodoka za Automatic zemerewe gukorerwa ho ibizamini bya permit

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rwa Polisi y’u Rwanda riragira riti “Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.

Itangazo ry’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mata 2024 rivuga ko inama y’aba Minisitiri yemeje iteka rya Perezida rihindura iteka rya Perezida No 85/01 ryo kuwa 02/09/2002 rishyira ho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigenda mo.

Iyi nama y’aba Minisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga.

- Advertisement -

Polisi y’u Rwanda isobanura ko abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo byonyine bazaba bemerewe gutwara. Mu gihe abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.

Mu mwaka ushize ubwo yaganiraga n’abagize inteko ishingamategeko kuri iyi ngingo Minisitiri w’ibikorwa remezo yari ” Dr Ernest Nsabimana” yari yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko impamvu zituma iyo gahunda yo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku modoka zizwi nka Automatic igomba kwihutishwa ziri mo kuba izi modoka zikomeje kwiyongera ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no kuba ibikorwaremezo byari bikenewe ngo ibizamini by’izi modoka bikorwe nk’ikigo cya Busanza byarabonetse.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:47 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe