Abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batunguye benshi ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu cyabo mu mukino wabahuje na Côte d’Ivoire muri CAN, bakifata ku munwa bagashyira intoki ebyiri mu musaya.
Benshi bibajije icyo bishatse kuvuga ariko nk’uko byasobanuwe, abakinnyi ba RDC bamaganaga intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo no kwifatanya n’abo ikomeje kugiraho ingaruka ari nako bereka amahanga akaga kari mu gihugu cyabo.
Ubu buryo bunakoreshwa na rutahizamu, Cedric Bakambu kuva mu 2022, bwo gupfuka umunwa n’ikiganza cy’iburyo, intoki ebyiri z’ibumoso zigashyirwa ku musaya, ni ikimenyetso cy’uko ‘abaturage bari kwicwa mu Burasirazuba bwa RDC ariko nta n’umwe urajwe ishinga no kubivuga cyangwa guhagarika iryo hohoterwa.
Abakinnyi ba RDC kandi bambaye udutambaro tw’umukara mu kuzirikana inzirakarengane zaburiye ubuzima mu ntambara.
Umutoza wabo, Sébastien Desabre, yasobanuye ko ‘bwari ubutumwa bwo kugaragaza ko bifatanyije n’inzirakarengane, kumenyesha abantu ko hari ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC kandi bikeneye gukurwaho urujijo’.
Yakomeje avuga ko ‘ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ari imbaraga z’igihugu kandi muri iri joro byari inshingano zayo zo gusangiza abatuye Isi ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC’.
Umukinnyi wa RDC, Charles Pickel, yavuze ko ‘bazi ibiri kuba kandi bibabaje’. Ati “Ni hafi yo mu rugo ariko twe n’abanyamakuru dushobora kugira icyo dufasha tubinyujije mu kuvuga ibiri kuba”.
Uburasirazuba bwa RDC bwabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro aho ubu habarurwa iyirenga 120 ifite inshingano zitandukanye nko ‘kurwanira ubutegetsi, amabuye y’agaciro mu gihe indi yirwanaho kuko iyo mitwe yica abaturage b’inzirakarengane.