Impamvu hakwiye kubanza gupimwa ubutaka mbere yo guhinga

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iri mu gikorwa cyo gupima imiterere y’ubutaka bwose buhingwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kujyanisha buri gace imbuto ikabereye, ifumbire ndetse n’ishwagara.

Ibi biri kuba mu gihe iki gihembwe cy’ihinga cy’umwaka wa 2024B, abahinzi bamwe barangije gutera imbuto, abandi bakaba bagitegura ubutaka, aho bagaragaza ko iyo bagiye gushyira imbuto mu butaka, ntacyo bashingiraho, niyo imbuto itaba iberanye n’agace runaka, kuko ngo baba bagerageza amahirwe.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko ushobora nko guhinga ibigori, ukaba washyiramo ifumbire zose zikoreshwa ariko umusaruro ukabura, kubera kutamenya neza imyunyu iri muri ubwo butaka, kuko biterwa n’imiterere y’ubutaka, gusa ibi biterwa nuko umuhinzi ahinga yishakiriza gusa akaba yahinga ibyo abonye bitewe nuko abitegereje.

Abandi bavuga ko umusaruro bawushingira ku mahirwe y’Imana, kuko ntibahinga bazi ko bazeza, ngo ko biterwa nuko ikirere cyagenze.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri avuga ko igikorwa cyo gupima ubutaka bwose buhingwa mu rwego rwo kujyanisha buri gace imbuto ikabereye, bigamije mu kongera umusaruro, ndetse ko iki gikorwa kizarangira muri Mata.

Ati “Tugamije gupima ngo tumenye buri butaka burimo inunga gihingwa zingana iki, dukoresha amafumbire ya DAP na IRE, harimo za phosphate, potassium, na nitrogen, nukuvuga ngo ibyo uko ari bitatu birangana ute mu butaka buhari, kuko hari igihe dushyiramo kimwe, tukagishyiramo wenda kidakenewe, buri kantu kagomba kuba kihariye”

“Nitumara kubupima neza, turabara ko mu Mata bizaba birangiye, nukuzana sisiteme ya nkunganire y’amafumbire, ku buryo nushyiramo UPI yawe uzajya umenya ngo ubutaka bwanjye bukeneye K nyinshi na P nkeya, wenda na N zero, ku buryo uzajya ujyana mu rugamba bakagukorera ifumbire ijyanye nubwo butaka, ibyo akaba aribyo ujyana mu ruganda bakagukorera ifumbire ijyanye nubwo butaka, twizeye ibyo bizazamura umusaruro.”

Minisitiri Musafiri yavuze ko bizeye ko igihembwe cya A gitangira muri 2024, ibi byose bizaba biri mu murongo ku buryo abifuza kugura ifumbire ijyanye n’ubutaka bazaba babasha kuyigura kugira ngo umusaruro wiyongere.

Gupima imiterere ya buri butaka biragendana no gushishikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose butahingwaga bwaba ubw’abantu ku giti cyabo ndetse n’ubwa leta.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *