Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), aho hateganyijwe ko hazashyirwaho abakomiseri bahoraho bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho bakoraga mu bihe by’amatora gusa.
Impinduka ziteganijwe mu mushinga w’itegeko rigenga komisiyo y’amatora zishingiye ahanini ku guhuza itegeko rishya n’itegeko nshinga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana waruhagarariye Guverinoma ashimangira ko gushyiraho abakomiseri bahoraho bizatuma akazi ka komisiyo kagenda neza bitewe n’amatora agiye kujya akorwa mu buryo busa naho bwegeranye.
Ati “Niyo mpamvu muri uyu mushinga abakomiseri ba komisiyo y’igihugu y’amatora twateganyije ko bakora mu buryo buhoraho kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano za komisiyo muri rusange bitewe cyane nuko igihe cy’amatora ubwacyo cyagabanutse, bityo amatora akaba agiye yegeranye mu myaka kandi n’ikibazo cy’impushya kitoroshye kubona kikaba cyakurwaho.”
“Aha twafata urugero rworoshye, ubu amatora ya perezida wa Repubulika yakorwaga rimwe mu myaka irindwi, ubu akaba agiye kujya akorwa mu myaka itanu, nukuvuga ko uruhushya babonaga rugabanutse, ay’abasenateri yakorwaga mu myaka umunani azajya akorwa mu myaka 5, kandi agakorerwa mu gihe kimwe nk’icyabagize inzego z’ibanze ndetse n’iz’umujyi wa Kigali, ku buryo usanga bikomeje nkuko bimeze uyu munsi, abo ba komiseri igihe wabacyeneramo n’amezi menshi ku buryo kugira ngo ubone abantu badahoraho bigaragara ko bitapfa koroha.”
Iteka rya Perezida niryo rizagena umubare w’abakomiseri bahoraho bazashyirwa muri komisiyo y’amatora. U Rwanda rwiteguye amatora akomatanije ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite muri Nyakanga uyu mwaka.