Impamvu zatumye ingengo y’imari ivuguruye yiyongeraho Miliyari 85Frw

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ingengo y’Imari ivuguruye y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024, yavuye kuri miliyari 5 030.0 Frw igera kuri miliyari 5 115.5 Frw, kubera bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo ibikomeye nk’amatora.

Iyi ngengo y’imari ivuguruye yatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe.

Muri uyu mushinga w’itegeko rivugurura ry’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024; Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko Guverinoma yifuza ko ingengo y’imari y’uyu mwaka iva kuri miliyari 5 030.0 Frw yemejwe muri Kamena 2023; ikagera kuri miliyari 5 115.5 Frw. Bivuze ko hariho inyongera ya miliyari 85.6 Frw, angana na 1.7%.

- Advertisement -

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko aya mafaranga azongerwa mu ngengo y’imari isanzwe kubera impamvu zitandukanye, zirimo; kuziba icyuho mu mishahara y’abakozi ba Leta, gahunda zijyanye n’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuziba icyuho cy’amafaranga ya buri kwezi yo gutunga abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye, no kuziba icyuho mu ngengo y’imari igenerwa za ambasade cyane cyane inshyashya.

Aya mafaranga abonetse mu gihe ubukungu bw’Isi buri mu bibazo, ndetse n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda na wo ukaba utarasubira aho wahoze mbere y’intambara zitanukanye zagiye zugariza Isi.

Ashingiye kuri ibi bibazo, Depite Muhongayire Christine, yabajije inkomoko y’izi miliyari 85 Frw ziyongereye ku ngengo y’imari y’u Rwanda.

Dr Uzziel Ndagijimana yasubije ko harimo amafaranga yaturutse mu bagiraneza, mu nguzanyo z’abakomeje kwizera u Rwanda, ndetse no mu bikorwa rusange bya Leta cyangwa se mu mishinga yihariye mu mishinga yihariye.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko kugeza kugeza ubu Ingengo y’Imari y’Igihugu imaze gukoreshwa kugeza kuri 61%, bikaba bitanga icyizere ko aya mafaranga ya Leta azakoreshwa yose kandi neza.

Nyuma yo kugezwaho ibi bisobanuro, Inteko Ishinga Amategeko, yatoye Itegeko rigena iyi Ngengo y’Imari ivuguruye, ku bwiganze bwo ku 100%. Itegeko ryayo rikazatangira gukurikizwa nyuma yo gusohoka mu igazeti ya leta.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:21 am, Dec 28, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 57 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:08 pm

Inkuru Zikunzwe